RFL
Kigali

U Buhinde bwashyikirije Leta y’u Rwanda inkunga y’ibitabo ibihumbi 100 bizifashishwa mu burezi-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/11/2019 18:27
0


Ku cyicaro cy’ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB) kuri uyu wa Kane tariki 7 Ugushyingo 2019 habaye umuhango wo guhererekanya inkunga y’ibitabo bigera ku bihumbi ijana Leta y’u Buhinde yashyikirije leta y’u Rwanda bizifashishwa mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda.



Uyu muhango wayobowe n'Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi mu Rwanda Dr Ndayambaje Irenée ndetse n’umuyobozi uhagarariye igihugu cy’u Buhinde mu Rwanda (High Commission of India) Oscar Kerketta.


Ibi bitabo 100,000 byahawe u Rwanda bizifashishwa mu burezi bw'ibanze mu mashuri abanza ndetse no mu mashuri yisumbuye by'umwihariko mu kubitanga hakaba hazibandwa ku bigo biri muri gahunda y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 ndetse na cumi n'ibiri bikigaragaramo icyuho cyo kutabona ibitabo bihagije ku banyeshuri biga ibigendanye n'ubumenyi (Science).


Dr Ndayambaje Umuyobozi wa REB yakira impano y'ibitabo u Buhinde bwahaye u Rwanda

Ibitabo byatanzwe birimo iby'Imibare (Mathematics), Ubugenge (Physics) n'Ubumenyamuntu (Biology), bizifashishwa mu mashuri yisumbuye ndetse harimo n'ibitabo by'ubumenyingiro n'iby'imibare bizifashishwa mu mashuri abanza bikaba bisanzwe bikoreshwa mu nteganyanyigisho mu gihugu cy'u Buhinde.

Mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo hahererekanwaga ibi bitabo ku ruhande rwa leta y'u Buhinde n'u Rwanda, Oscar Kerketta uhagarariye u Buhinde mu Rwanda yagaragaje ko iki ari ikimenyetso cy'umubano mwiza uri hagati ye na leta y'u Rwanda n'u Buhinde dore ko atari no mu burezi gusa iki gihugu gitera inkunga u Rwanda.


Oscar Kerketta Ambasaderi w'u Buhinde mu Rwanda

Kubera ubuyobozi bwiza bw'iki gihugu cy'u Rwanda, u Buhinde bufite indi mishinga buteramo inkunga u Rwanda haba mu bigendanye n'ingufu z'amashanyarazi aho bari gufatanya mu kubaka urugomero rw'amashanyarazi rwa Nyabarongo ndetse no muri gahunda z'ubuhinzi.

Ku ruhande rwa leta y'u Rwanda Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Uburezi (REB) Dr Ndayambaje Irenée asanga iyi nkunga yaje mu gihe cyiza nyuma y'aho habereye amavugururwa mu nteganyanyigisho mu Rwanda. Yavuze ko ibi bitabo bigiye gufasha abanyeshuri by'umwihariko ku bitabo bigendanye n'ubumenyi n'ikoranabuhanga.

Dr Ndayambaje yagize ati: "Leta y'u Rwanda nk'uko twifuza kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi; kugira ngo tugire ubumenyi bwimbitse nk'uko duhora dushishikariza abantu kwiga amasomo y'ubumenyi (science) biba byiza iyo hari ibikoresho n'ibyangombwa bihagije ngo babone ubwo bumenyi."


Dr Ndayambaje Umuyobozi Mukuru wa REB

Dr Ndayambaje yakanguriye ibigo by'amashuri ari nabyo bizashyirwamo ibi bitabo kujya babungabunga neza ibi bitabo kuko biba bizagira akamaro mu myaka myinshi, yagize ati: "Turakangurira abazabona kuri ibi bitabo kumva ko ari inshingano zabo kubibungabunga kuko nyuma yo kuzabikoresha inyuma yabo hazaza abandi nabo bakabikenera."


Dr Ndayambaje yasabye ibigo by'amashuri bizahabwa ibi bitabo kuzabibungabunga

Iyi nkunka y'ibitabo leta y'u Buhinde yatanze ku Rwanda ni bimwe mu byemeranyijweho ubwo Minisitiri w'intebe w'u Buhinde Narendra Modi yagiriraga uruzinduko mu Rwanda muri Nyakanga 2018 aho yakiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y' u Rwanda Paul Kagame bakaza gusinyana amasezerano y'ubufatanye ku bukungu, uburezi, ikoranabuhanga, itumanaho, ubuhinzi, umutekano, ubuvuzi n’ibindi.


U Rwanda rwishimiye cyane inkunga rwahawe n'u Buhinde


Ibitabo u Buhinde bwahaye u Rwanda



Hafashwe ifoto y'urwibutso

Umwanditsi: Eric RUZINDANA - INYARWANDA.COM

AMAFOTO: Evode MUGUNGA - INYARWANDA ART STUDIO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND