RFL
Kigali

King James yagize icyo asaba abayobozi bashya ba Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, asubiza abibaza iby'ubukwe bwe n’ibindi-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:7/11/2019 11:35
0


King James yasabye abagiye kuyobora Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ifite mu nshingano ibijyanye n’umuziki n’ubuhanzi kurekeraho gutererana iterambere ry’umuziki nyarwanda, kuko ryitaweho uko bikwiye umuziki watera imbere ugatunga abawukora. Yabwiye abafite amatsiko y’igihe azakorera ubukwe ko nejo bashobora kumva bubaye.



Asigaye afite ibiro bicye ugereranije na mbere

Mu kiganiro cy'iminota hafi 15 King James yagiranye nai INYARWANDA, yibanze ahanini ku iterambere ry’umuziki. Nk’umuhanzi asabwe kugira icyo avuga ku kuba Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko yatandukanyijwe na siporo yavuze ko abona ntacyo bitwaye. Ashimangira ko ahubwo icyaba icy'ingenzi ari imirimo igiye gukorwa n’abahawe inshingano zo kuyobora iyi minisiteri.

Yaboneyeho gusaba Minisitiri Rosemary Mbabazi uherutse guhabwa inshingano zo kuyiyobora na Hon Bamporiki Edouard wagizwe umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri, gukosora ibyagiye biba mu ruganda rw’imyidagaduro ahanini bishingiye ku gutererana iterambere ry’umuziki nyarwanda. Yagize ati:

Ikintu cya mbere umuntu yabasaba akenshi mu muziki tumeze nk'abatereranwe ku bijyanye n’iterambere, ako kantu bareba uko bagakosora kuko tumaze kubivuga kenshi.

N’ubwo ishingano bafite ari nyinshi kandi zikomeye, akomeza avuga ko kuba abahawe kuyobora iyi minisiteri basanzwe bazi ibijyanye n’ama filime n’umuziki, ari icyizere kimwereka ko batekereje ingamba zafasha iterambere ry’umuzika nyarwanda byashoboka ku buryo ushobora kurushaho gutunga abawukora ukaba ubucuruzi nk’ibindi.

Abajijwe niba abahanzi bo batagira uruhare mu kudindiza iterambere ryawo yavuze ko n’ubwo atari ijana ku ijana rimwe na rimwe nabo babigiramo uruhare cyane nk'abakoresha ibiyobyabwenge.

Umuraperi Bushali umaze kuryubaka mu gihe gito, mu njyana ya kinyatrap ariko ubu akaba akurikiranweho gukoresha ibiyobyabwenge n’inzego z’ubutabera, King James yamugeneye ubutumwa amubwira ko adakwiriye guhangayika kuko ari amahirwe abonye yo kongera kwitekerezaho.

Ati”Ubuyobozi ni nk’ababyeyi ni akanyafu bamucishijeho kugira ngo yikubite agashyi agaruke mu buzima ameze neza ni ibintu bizamufasha ntabifate nabi”. Yakomeje avuga ko ibi bikwiriye kumubera isomo n’urubyiruko muri rusange kuko gukoresha ibiyobyabwenge nta kiza kibirimo kuko ubikoresha adashobora kugera ku iterambere.

King James ubu ngo ahugiye mu gukora indirimbo zizaba zigize album ye nshya yise "Meze neza"

N’ubwo King James avuga ko ntawavuga ko ijana ku ijana abahanzi batagira uruhare mu kudindiza iterambere ry’uyu muziki, ubisesenguye wasanga nabo babigiramo uruhare kandi rukomeye cyane cyane abisubiza inyuma kubera gukoresha ibiyobyabwenge bikabagiraho ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ni benshi tuzi bafite impano ya muzika bamaze gufungwa kenshi kubera byo, hari n’ingero zifatika z'ababihugiramo bakibagirwa kubyaza umusaruro impano bafite.

King James w’imyaka 29 ngo ikibazo yakunze kubazwa cyane mu itangazamakuru ni ikijyanye n’urukundo. Kuri iyi nshuro yabwiye abafite amatsiko yo kumenya igihe azarongorera ko n’ejo bundi bashobora kumva ubukwe bubaye. Ati”Nta gihe runaka nzi ariko ushobora no kujya kumva ukumva bubaye ejo bundi”

King James uherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Yabigize birebire“ ahugiye mu gukora izindi zizaba zigize alubumu ye nshya yise “Meze neza” ateganya kuzashyira hanze mu minsi micye iri imbere.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE

VIDEO: Murindabigwi Eric Ivan-InyaRwanda Art Studio

AMAFOTO: Evode Mugunga-InyaRwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND