RFL
Kigali

Mbitezeho ko bazaseka! Umunyarwenya Tsitsi Chiumya witabiriye iserukiramuco rya Caravane du rire

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/11/2019 8:16
1


Umunyarwenya wo muri Afurika y’Epfo Tsitsi Chiumya yageze i Kigali yitabiriye iserukiramuco rya Caravane du rire ateguza gutembagaza abazaryitabira kuko nawe yiteguye mu buryo buhagije.



Iserukiramuco mpuzamahanga rya ‘Caravane du rire’ ryatewe inkunga n’Uruganda rwa Skol ryateguwe ku bufatanye na Kigali international comedy festival(KICF), Buja Lol (Burundi) ndetse na Festival zéro polemic (congo/Bukavu); rizagezwa mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Tsitsi Chiumya ari mu banyarwenya bakomeye ku mugabane wa Afurika, yageze i Kigali mu Rwanda mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2019. Yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali saa yine z’ijoro zishyira saa tanu z’ijoro.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Tsitsi Chiumya, yavuze ko yaje mu Rwanda yiteguye ko abo azataramira bazaseka kuko ‘ntibadaseka nzavuga mu rurimi rw’Igifaransa gusa.’

Ati “Nditeguye gushimisha banyarwanda! Mbitezeho ko bazaseka kuko njye nditeguye. Ndi mu rugo ndumva meza nakunze aha hantu mbabwize ukuri ndiyumva nk’umwana uri mu rugo. Mu Rwanda ni mu rugo.”

Tsitsi Chiumya ni umunyarwenya ukiri muto wavukiye mu cyaro cya Lobowakgomo mu Majyepfo y’umujyi wa Limpopo.

Mu mwaka wa 2006 nibwo yagiye gutura mu Mujyi wa Johannesburg ari naho yigiye ururimi rw’icyongereza kuva ku myaka 14 y’amavuko

Yagize igikundiro mu gihe gito atumirwa mu bitaramo by’urwenya mu Burayi no muri Amerika.

Uyu musore afatwa nka Trevor Noah w’ejo hazaza. Yagaragaye mu biganiro bitandukanye bikomeye kuri Televiziyo mpuzamahanga mu bihe bitandukanye.

Yegukanye ibihembo nka Comics’ Choice Award for ‘Best Newcomer’ mu mwaka wa 2018, South African Film and Television Award (SAFTA) for Scriptwriting – TV Comedy n’ibindi.

Mu gihe cy’ibyumweru 3 yakoreye ibitaramo bikomeye 38 mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Asia. Yitabiriye iserukiramuco rya ZED Comedy Festival ryabereye muri Zambia, Johannesburg International Comedy…

Iri serukiramuco ryatangijwe kuwa 03 Ugushyingo rizasozwa kuwa 09 Ugushyingo 2019. Mu gihe cy’umweru kimwe aba banyarwenya bakoze ibikorwa by’urukundo, basura amashuri atandukanye n’ibindi.

Kuwa 07 Ugushyingo 2019 igitaramo cy’urwenya kizabera mu kabari kazatoranywa n’uruganda rwa Skol.

Mu Kinyarwanda igitaramo bizaba ari ubuntu!  Kuwa 08 Ugushyingo 2019 iri serukiramuco rizakorwa mu rurimi rw’Icyongereza ahazifashishwa abanyarwenya nka Tsitsi wo muri Afurika y’Epfo watwaye ibihembo bikomeye birimo nka Savana Awards ndetse na Lindy Johnson wo muri Afurika y’Epfo.

Kuwa 09 Ugushyingo 2019 iri serukiramuco rizibanda ku rurimi rw’Igifaransa aho hazakora uwitwa Michel Gohou wo muri Cote d’Ivoire aho azaba ari kumwe na Oumar Manet. Michel Gohou ni umusaza umaze igihe mu gutera urwenya.

Kugura itike mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugera ni 2 000 Frw ku munyeshuri, 5 000 Frw ahasanzwe na 20 000 Frw muri VIP.

Ku munsi w’igitaramo ku munyeshuri ni 5 000 Frw, mu myanya isanzwe ni 5 000 Frw na 2 5000 Frw muri VIP. Ibi bitaramo bizajya bitangira saa moya z’umugoroba.

Abanyarwenya b’abanyarwanda batumiwe ni George, 5K Etienne, Clapton Kibonke, Japhet, Joshua na Zuby Comedy. Ibi bitaramo bizayoborwa na Michael Sengazi na Babu. Umunyarwenya w’umurundi watumiwe ni Kigingi.

Michael Sengazi aganira na Tsitsi Chiumya umunya-Afurika y'Epfo watumiwe mu iserukiramuco rya Caravana rire

Umunyarwenya Tsitsi Chiumya yageze i Kigali





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manishimwe Egide4 years ago
    Amanyarwenya Turabemera Cyane Muzaze Mudusetse.





Inyarwanda BACKGROUND