RFL
Kigali

Shizzo ashobora gusinya muri The Mane! Yasohoye amashusho y’indirimbo yakoranye na Bull Dog-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/11/2019 17:51
0


Umuhanzi Hakizimana Agappe uzwi mu muziki ku izina rya Shizzo, ari gutekerezwaho mu bahanzi bashobora gukorana n’ishami rishya rya ‘label’ ya The Mane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2019 umuraperi Shizzo yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘Veni Vidi Vici’ yakoranye n’umuraperi Bull Dog bunze ubumwe igihe kirekire.      

Ni amashusho afite iminota itatu n’amasegonda 42’ yashyizwe kuri shene ya Youtube ya ‘Label’ ya The Mane. Shizzo asanzwe afite shene ye ya Youtube yitwa Bugoyiwood Official ikurikirwa n’abantu barenga 1 000.

Indirimbo “Agatoki ku kandi” aherutse gukorana n’umuhanzikazi Queen Cha nayo yashyizwe kuri shene ya Youtube ya The Mane. Ni ibintu byatera buri wese kwibaza iby’umubano wa Shizzo na ‘Label’ ya The Mane, muri iyi minsi.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Mupenda Ramadhan [Bad Rama], yatangaje ko Shizzo ari mu baraperi beza u Rwanda rufite kandi ko amaze iminsi agirana nawe ibiganiro biganisha ku kuba yamwinjiza muri iyi label isanzwe ibarizwamo abahanzi batanu.

Yagize ati “…Bisa nk’ibiri mu nzira kuko Shizzo n’umuhanzi mwiza. Ni umuraperi mwiza. Mu by’ukuri mu bibazo dufite harimo n’abaraperi mu Rwanda, umuziki wa rap ufite ibibazo byinshi bitewe n’abawukora,”

Bad Rama avuga ko umuziki wa rap mu Rwanda uhura n’ibibazo bitandukanye ahanini biturutse ku bahanzi bawukora. Avuga ko mu gihe amaze muri Amerika hari byinshi mu bikorwa afasha Shizzo gushyira ku murongo kandi ko ari kumugerageza kugira ngo arebe ko bakorana bafitanye amasezernano.

Ati “Ndi kumwigaho! Mba ndi kumwe nawe ndi kugerageza gukosora ibikorwa bye gusubiramo bimwe mu bikorwa bye kubiha ‘quality’ no kubishyira ku murongo mwiza.”

Bad Rama avuga ko kimwe mu bitumye ari muri Amerika ari gushaka uko yafungura ishami rya ‘Label’ muri Amerika kandi ko Shizzo ashobora kuba umuhanzi wa mbere bazagirana amasezerano.

Ati “Nshaka gufungura The Mane hano muri Amerika. Mpamya ntashidikanya ko mu gihe cyose naba mfunguye hano The Mane, Shizzo yaba umuhanzi waba utangiranye natwe aha ngaha.”

Shizzo yasohoye amashusho y'indirimbo 'Veni Vidi Vici' yakoranye na Bull Dogg

Umuraperi Bull Dogg

Bad Rama avuga ko yiteguye gusinyisha umuraperi Shizzo muri The Mane

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'VENI VIDI VICI' YA SHIZZO NA BULL DOGG






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND