Angelibert Mutabaruka usanzwe ari umunyamakuru kuri Radio/TV1 akaba n’umukunzi w’akadosoka w’ikipe ibarizwa aho avuka mu karere ka Gicumbi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yasezeye burundu kuri Gicumbi FC, arahirira kuba umufana wa Gasogi United ahita anahabwa inshingano.
Angeli Mutabaruka yarahiriye mu kiganiro kiba buri gitondo kuri Televiziyo
Mu
kiganiro kiba buri Gitondo kuri TV1 Angeli Mutabaruka ahuriramo na KNC
umuyobozi wa Gasogi United, akanaba n’umunyamakuru kuri Radio/TV1, KNC yarahije
Mutabaruka amubwira ko agomba kwiyemeza kuva mu kababaro aterwa na Gicumbi FC agasanga ibyishimo muri Gasogi United. Mutabaruka yemeye kurahira.
Yagize
ati "Njyewe Mutabaruka
Angelbert, nemeye ko nitandukanije n'umubabaro naterwaga n'ikipe ya Gicumbi nkaba nsanze abandi mu byishimo ku ikipe yabigize integoya Gasogi United. Nzayikorera mu bihe byose haba ni joro, haba kumanywa, haba mu mvura ndetse na yayindi y'amahindu nzayikorera ntizigamye Imana ibimfashemo".
KNC uyobora Gasogi nawe nyuma yo kwakira indahiro ya Mutabaruka yahise amuha inshingano 2 zikomeye. Yagize ati"Nanjye KNC nka Perezida w'ikipe ngize Mutabaruka umuvugizi w'ikipe wungirije, aho ntari azaba ahari, ikindi kandi Mutabaruka mugize umuntu ushinzwe ubukangurambaga mu ikipe ya Gasogi United FC, ubu ni umukuru w'urubambyingwe"
Kuri ubu Gasogi united
iri ku mwanya wa munani n’amanota 10 mu mikino umunani imaze gukina muri
shampiyona mu gihe Gicumbi Fc iri ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota atatu mu
mikino umunani imaze gukina.
KNC yarahije Mutabaruka ku mugaragara anamuha ubuyobozi muri Gasogi United
Mutabaruka yasezeye burundu kuri Gicumbi FC ajya muri Gasogi United
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO