RFL
Kigali

KNC yarahije Angeli Mutabaruka anamuha ubuyobozi muri Gasogi United FC

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/11/2019 14:04
3


Angelibert Mutabaruka usanzwe ari umunyamakuru kuri Radio/TV1 akaba n’umukunzi w’akadosoka w’ikipe ibarizwa aho avuka mu karere ka Gicumbi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yasezeye burundu kuri Gicumbi FC, arahirira kuba umufana wa Gasogi United ahita anahabwa inshingano.




Angeli Mutabaruka yarahiriye mu kiganiro kiba buri gitondo kuri Televiziyo

Mu kiganiro kiba buri Gitondo kuri TV1 Angeli Mutabaruka ahuriramo na KNC umuyobozi wa Gasogi United, akanaba n’umunyamakuru kuri Radio/TV1, KNC yarahije Mutabaruka amubwira ko agomba kwiyemeza kuva mu kababaro aterwa na Gicumbi FC agasanga ibyishimo muri Gasogi United. Mutabaruka yemeye kurahira. 

Yagize ati "Njyewe Mutabaruka Angelbert, nemeye ko nitandukanije n'umubabaro naterwaga n'ikipe ya Gicumbi nkaba nsanze abandi mu byishimo ku ikipe yabigize integoya Gasogi United. Nzayikorera mu bihe byose haba ni joro, haba kumanywa, haba mu mvura ndetse na yayindi y'amahindu nzayikorera ntizigamye Imana ibimfashemo".

KNC uyobora Gasogi nawe nyuma yo kwakira indahiro ya Mutabaruka yahise amuha inshingano 2 zikomeyeYagize ati"Nanjye KNC nka Perezida w'ikipe ngize Mutabaruka umuvugizi w'ikipe wungirije, aho ntari azaba ahari, ikindi kandi Mutabaruka mugize umuntu ushinzwe ubukangurambaga mu ikipe ya Gasogi United FC, ubu ni umukuru w'urubambyingwe"

Kuri ubu Gasogi united iri ku mwanya wa munani n’amanota 10 mu mikino umunani imaze gukina muri shampiyona mu gihe Gicumbi Fc iri ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota atatu mu mikino umunani imaze gukina.


KNC yarahije Mutabaruka ku mugaragara anamuha ubuyobozi muri Gasogi United


Mutabaruka yasezeye burundu kuri Gicumbi FC ajya muri Gasogi United

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayisenga Jean4 years ago
    Arikosekoko ayomakuru nimpamo noneho nange ndafana gasogi hhhhhh Ariko reyon sports ndayikunda nabwonayihemukira gusa kuraje mutabaruka ubundi abanyamakuru bakora kuri radio 1 tv1 bafane gasogi
  • rukundo4 years ago
    AHUBWO GICUMBI IGIZE AMAHIRWE IBYO NI RIRA HABIRI WE NA BIRABAKORAHO UBUNDI SE GICUMBI YARI AYIMARIYE IKI.AAZAKORA IKI MURI GASOGI KO BYOSE KNC ABYIKORERA BIRANGA AHUNGIRE MURI REYON SPORT .MURAKOZE
  • Emmanuel4 years ago
    Byiza byizacyane!!! gasogi turayishyigikiye.





Inyarwanda BACKGROUND