RFL
Kigali

Miss Shanitah yavuze impanuro yahawe n’umuyobozi muri RALC, urugendo yakoreye muri Tanzania n’ibindi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/11/2019 10:55
0


Miss Umunyana Shanitah ageze kure imyiteguro y’irushanwa rya Miss Supranational azitabira rizabera muri Poland guhera kuwa 06 Ukuboza 2019. Ni ku nshuro ya 11 iri rushanwa rigiye kuba, muri uyu mwaka rizabera mu Ntara ya Silesia.



Umunyana Shanitah kuwa 08 Nzeri 2019 yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019. Asanzwe afite ikamba ry’Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2018 yanaserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss University 2018 yatwayemo ibikombe bitatu.

Uyu mukobwa maze iminsi mu myiteguro ikubiye mu byiciro bitatu kongeraho n’icyiciro gishya cy’irushanwa aho abakobwa bose batangiye guhatanira ikamba rya ‘Miss Influencer’ bifashishije ‘instagram stories’.    

Iki cyiciro cyirimo challenges enye (4) basabwa gukora inkuru zitandukanye banyuza kuri instagram. Umukobwa uzitwara neza muri iki cyiciro ‘Instagram Stories’ Challenges azahita abona amahirwe yo kwinjira muri 25 bazavamo Miss Supranational 2019.

Mu minsi ishize Miss Umunyana Shanitah yahawe impnuro n’Umuyobozi ushinzwe umuco mu Nteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco (RALC), Dr Nzabonimpa Jacques.

Miss Shanitah yabwiye INYARWANDA, ko Dr Nzabonimpa ‘Yagarutse cyane ku muco wacu ndetse ko niba ngiye guhagararira igihugu cyanjye ngomba kugenda numva ko mpagarariye igihugu ntagiye nka Shanitah ahubwo ngiye nk’u Rwanda ari rwo njyanye.”

Yungamo ati “Ngomba rero kujyana isura nziza, kujyana umuco wacu ndetse n’indangagaciro z’abanyarwanda n’abanyarwandakazi muri rusange.”  

Mu kwezi gushize kandi uyu mukobwa yagiriye urugendo mu gihugu cya Tanzania. Avuga ko yagiyeyo ashaka visa izamufasha kujya muri Poland.

Ati “…Nagiye muri Ambasade nti ‘interview’ nakoze mu gitondo. Kuri uwo mugoroba nibwo bwampamagaye ngo nze gufata ‘visa’ 

Ni ku nshuro ya munani u Rwanda rwitabira iri rushanwa, nta munyarwandakazi uracyura ikamba, avuga ko azakora uko ashoboye akitwara neza mu irushanwa.

Yagize ati “Nibyo koko nta munyarwandakazi uragira amahirwe yo kwegukana iryo kamba (Miss Supranational), gusa njyewe navuga ngo nta mwihariko nanjye mfite utandukanye n’uw’abandi cyeretse gukomeza gukora icyo irushanwa risaba ndetse icyo nizeza abanyarwanda n’uko nzagerageza ibishoboka byose nkakora icyo irushanwa risaba nkegukana ikamba.”

Miss Umunyana Shanitah aritegura guhatanira ikamba ry Miss Supranational 2019

Shanitah yasabye abanyarwanda kumushyigikira muri iri rushanwa bagakora ‘download’ ya application [ Miss Supranational] y’irushanwa ugakanda ‘likes’ kuri ‘profile’ ye ukanakora ‘vote’ bizatangira, kuwa 11 Ugushyingo 2019.  

Shanitah yakoze imyiteguro ijyanye no kubaka umubiri aho akora imyitozo ngororamubiri (fitness) buri munsi ajya muri gym.

Yiteguye kandi kubijyanye no gutambuka ndetse no kwifotoza. Byagiye bigaragara ko uburyo abakobwa batambuka mu marushanwa mpuzamahanga bitandukanye n'uko baba batambuka mu marushanwa ya hano imbere mu gihugu.  

Yanitoje gutambuka mu byiciro no mu myambaro itandukanye abifashishijwemo na Miss Kubwimana Simbi Sabrina.

Yanakoze imyiteguro ijyanye n'imivugire ndetse no kwigirira icyizere, yabifashijwemo na Mucyo Christelle wari mu Kanama Nkemurampaka kemeje Miss Supranational 2019. 

Iri rushanwa rizitabirwa n’abakobwa 80 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Rizanyuzwa kuri Televiziyo imbona nkubone mu bihugu birenga 140. Umukobwa uzegukana ikamba azasimbura umunya-Puerto Rico Valeria Vazquez urimaranye umwaka. 


Amaze iminsi mu myiteguro iri mu byiciro bitatu

Avuga ko n'ubwo nta munyarwandakazi uregukana ikamba azakora buri kimwe cyose irushanwa risaba kugira ngo yegukane ikamba

MISS UMUNYANA SHANITAH YITEGUYE KWEGUKANA IKAMBA MURI MISS SUPRANATIONAL 2019 IZABERA MURI POLAND






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND