Aba DJs batandatu bakunzwe mu Rwanda nibo batumiwe kuzacurangira muri White Club Silent Disco igiye kuba ku nshuro ya gatatu.
Amezi agiye kuba atatu akabyiniro ka White Club
gaherereye Kimironko iruhande rwa Simba Super Market gategura ibitaramo
ngaruka kwezi bya Silent Disco biba buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi.
Ibi bitaramo biba abantu bambaye ‘ecouteurs’ ndetse
bafite amahitamo menshi yo kwiyumvira indirimbo bashaka, bimaze kwigarurira
imitima ya benshi bitewe n’ibyishimo bihebuje biha ababyitabiriye.
Mu mezi abiri ashize bibera muri White Club byaranzwe
n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru bitewe n’uko buri gihe hacuranga aba DJs b’abahanga
kandi bakunzwe na benshi muri Kigali.
White Club Silent Disco ya gatatu izaba
tariki 29 Ugushyingo 2019 aho abanyabirori bazaba bacyitabiriye bazasusurutswa
n’aba DJs batandatu barimo DJ Miller, DJ Jullz, DJ Infinity, DJ Ira, DJ Sisquo
na DJ Fabiola.
White Club niho hantu muri Kigali hiyemeje gufata neza
abakiriya babo babinyujije mu myidagaduro. Buri wa Gatatu haba hari Karaoke, ku
wa Gatanu no ku wa Gatandatu hakaba umuziki wa Live ucurangwa na Viva Beat Band
naho buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi hakaba Silent Disco.
Bagira amafunguro y’umwihariko kandi ku giciro cyiza. Akarusho
ku bantu bahasohekera banywa ibisembuye bafite ibinyabiziga bahabwa umushoferi
w’ubuntu ubafasha gutaha mu mutekano usesuye.
TANGA IGITECYEREZO