RFL
Kigali

REKA TURYE SHOW! Gahunda ya White Club Silent Disco ya gatatu yashyizwe hanze

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:6/11/2019 10:08
0


Aba DJs batandatu bakunzwe mu Rwanda nibo batumiwe kuzacurangira muri White Club Silent Disco igiye kuba ku nshuro ya gatatu.



Amezi agiye kuba atatu akabyiniro ka White Club gaherereye Kimironko iruhande rwa Simba Super Market gategura ibitaramo ngaruka kwezi bya Silent Disco biba buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi.

Ibi bitaramo biba abantu bambaye ‘ecouteurs’ ndetse bafite amahitamo menshi yo kwiyumvira indirimbo bashaka, bimaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’ibyishimo bihebuje biha ababyitabiriye.

Mu mezi abiri ashize bibera muri White Club byaranzwe n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru bitewe n’uko buri gihe hacuranga aba DJs b’abahanga kandi bakunzwe na benshi muri Kigali.

White Club Silent Disco ya gatatu izaba tariki 29 Ugushyingo 2019 aho abanyabirori bazaba bacyitabiriye bazasusurutswa n’aba DJs batandatu barimo DJ Miller, DJ Jullz, DJ Infinity, DJ Ira, DJ Sisquo na DJ Fabiola.

White Club niho hantu muri Kigali hiyemeje gufata neza abakiriya babo babinyujije mu myidagaduro. Buri wa Gatatu haba hari Karaoke, ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu hakaba umuziki wa Live ucurangwa na Viva Beat Band naho buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi hakaba Silent Disco.

Bagira amafunguro y’umwihariko kandi ku giciro cyiza. Akarusho ku bantu bahasohekera banywa ibisembuye bafite ibinyabiziga bahabwa umushoferi w’ubuntu ubafasha gutaha mu mutekano usesuye.  

Aba DJs batandatu bambariye gushimisha abantu muri White Club Silent Disco  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND