RFL
Kigali

USA: Pastor MacDonald yahagaritswe burundu ku buyobozi bw'itorero yashinze nyuma y'imyaka 30 yari amaze ariyobora

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/11/2019 19:19
1


Ntibisanzwe kumva umupasiteri ahagarikwa ku buyobozi bw'itorero yashinze kuko ahenshi usanga bafite itegeko ryo kuyobora kugeza bapfuye. Umupasiteri witwa James MacDonald yahagaritswe burundu n'Abakuru b'itorero yashinze ryitwa Harvest Bible Chapel rifite icyicaro i Chicago muri Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Pastor James MacDonald ni umunya-Canada uba muri Amerika aho yatangije itorero Harvest Bible Chapel riri mu matorero akomeye muri Amerika. Azwi cyane mu itangazamakuru dore ko afite ibiganiro bikunzwe atambutsa kuri Radiyo na Televiziyo muri Amerika aho azwi cyane mu kiganiro 'Walk in the Word'. Urusengero rwe rubarizwamo abaramyi b'amazina akomeye muri Amerika. Hashize igihe iri torero rivugwamo ibibazo, gusa umwanzuro Abakuru b'itorero bafashe mu kubikemura ni uguhagarika Pastor MacDonald.

Tariki 12/2/2019 ni bwo hashyizwe iherezo ku nshingano Pastor James MacDonald yakoraga mu itorero Harvest Bible Chapel ahagarikwa n’abakuru muri iri torero yari amazemo imyaka 30 aribereye umuyobozi mukuru ndetse akaba ari nawe warishinze. Bavuga ko muri iyo myaka 30 bari bamwishimiye cyane. Icyakora tariki 03/11/2019 ni bwo hatangarije abakristo ihagarikwa rya Pastor James MacDonald banabatangariza impamvu bamuhagaritse.

Abakuru b’itorero bavuga ko ibikorwa bya Pastor James MacDonald bidahura n’icyo ibyanditswe byera (Bibiliya) bisaba umuntu w’umushumba.Bamushinja gukoresha umwanya n’ububasha afite mu itorero akabikoresha mu nyungu ze bwite, kwishyira hejuru, gukoresha imvugo idakwiye, kwaya umutungo w’itorero akawukoresha mu nyungu ze n’ibindi. Bagize bati “Twasanze akoresha umwanya n’ububasha afite mu nyungu ze akanaya umutungo w'itorero.”


Pastor James MacDonald yahagaritswe burundu mu itorero yashinze

Ku bijyanye no kuba babitangarije abakristo nyuma y’amezi 7 bamuhagaritse bavuze ko bari barimo kwigana ubushishozi ku myitwarire ye ndetse no gushaka abatangabuhamya barenze umwe bamushinja nk’uko Bibiliya ibisaba. Bavuze ko baganiriye n’abakristo benshi, basura insengero zabo zose babanza guhura n’urujijo ku byo MacDonald ashinjwa ariko ubu bakaba baramaze kumenya ukuri ari nayo mpamvu banzuye kubitangariza abakristo.

Bavuze ko bagendeye ku cyanditswe kivuga ko umukuru w'itorero uba ukwiye kwemera ikirego bamurega nyuma yo kubona abatangabuhamya babiri cyangwa batatu. Ni icyanditswe kiri muri 1Timoteyo 5:19-20 havuga ngo “Ntukemere ikirego ku mukuru hatariho abagabo babiri cyangwa batatu. Abakora ibyaha ubahanire mu maso ya bose, kugira ngo abandi na bo batinye”

Mu ibaruwa banditse imuhagarika, bavuga ko imyitwarire ye, imvugo ye mu itangazamakuru bidakwiriye umuntu w'umushumba. Bavuze ko nubwo Bibiliya itabigisha guhagarika burundu umukuru w’itorero, ariko ko bafashe umwanzuro wo guhagarika burundu Pastor MacDonald. Bati “Ntabwo azongera gukora umurimo w’Imana ukundi nk’Umukuru cyangwa Umupasiteri muri Harvest Bible chapel” Basoje basaba iteraniro gusengera MacDonald n’umugore we Kathy.


Pastor MacDonald hamwe n'umugore we Kathy

Ikinyamakuru religionnews kivuga mu mezi macye ashize itorero Harvest Bible Chapel ryari riri mu bibazo bikomeye aho ryagabanyije ingengo y'imari ho ibihumbi $600 ku kwezi, rikagabanya abakozi, rigahagarika ibikorwa byo kubaka inyubako z'itorero n'ibindi kubera ibibazo by'ubukene ryari ririmo, ibi bakaba babishinja Pastor James MacDonald. Mu gihe gito gishize, Harvest Bible Chapel yatangaje ko ihemba MacDonald ibihumbi $80 ku kwezi.

Hari amajwi aherutse kumvikana ya Pastor MacDonald bayasanze muri computer y’Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Christianity Today, Harold Smith aho MacDonald yavugaga ku nyota afite yo gutoza abana bato ibijyanye n’ibikorwa by’urukozasoni (Pornography). Uyu mupasiteri kandi ashinjwa gukusanya inkunga mu izina ry’itorero, akabikora nta muntu agishije inama, amafaranga akusanyije akayajyana mu bikorwa bye bwite muri Afrika.

Icyakora abakuru b’iri torero bavuze ko igihe cyose Pastor MacDonald yakwihana bimuvuye ku mutima, yasubizwa mu murimo w’Imana akongera kuvuga ubutumwa muri iri torero. Banavuze ko bari gusaba Imana ko yamukoraho agahinduka. Banavuze ko akeneye abajyanama bamufasha mu isanamitima. Mu gihe ibi byaba bidakozwe, haragumaho umwanzuro wo kumuhagarika burundu aho atemerewe kugira inshingano n’imwe akora muri Harvest Bible Chapel.


Pastor James MacDonald yahagaritswe burundu ashinjwa kutubahiriza amahame ya Bibiliya agenga umushumba

Guhagarika umupasiteri mu itorero yatangije ntibikunze kubaho. Mu Rwanda byari bigiye kubaho mu myaka micye itambutse aho Aba Bishops bo muri Zion Temple bacunze Umuyobozi wabo Mukuru Apotre Gitwaza adahari, bategura uburyo bamuvana ku buyobozi, icyakora baza gutahurwa batari bashyira mu bikorwa uwo mugambi. Impamvu guhagarika no gusimbura ku buyobozi umupasiteri watangije itorero runaka bidakunze kubaho cyane cyane muri Afrika, ahanini biterwa n'inzego z'ubuyobozi ziba zitubakitse neza aho usanga nta buryo buba bwarateganyijwe bwo gusimburana ku buyobozi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mahoro4 years ago
    Muri abantu b'abagabo ndabemeye! Umurimo ni uw'Imana nta mikino ngo ni uko runaka ari we wawushinze. Icyakora Imana imugarure umutima yihane ntazabure ingororano z'imirimo myiza yakoze. Amen





Inyarwanda BACKGROUND