Uko iminsi igenda ihita ubushakashatsi burarushaho gutera imbere ku kigero cyo hejuru mu bintu byose. Siyansi nk’ikintu gikunze gutanga ibitekerezo kuri buri ngingo yemeza ko bitewe n’ubwoko bw’amaraso umuntu afite bishobora gutuma agira imyitwarire runaka mu buzima bwe bwa buri munsi.
Abahanga batandukanye ntibaryama, barara amajoro n’amajoro bakora ubushakashatsi ku bintu byose. Mu 1901 ni bwo umuhanga Karl Landsteiner ukomoka mu gihugu cya Australia yavumbuye ubwoko butandukanye bw’amaraso ari bwo A, B, AB na O,icyo gihe nibwo itangwa ry’amaraso ryahise rifata indi ntera. Ubushakashatsi ntibwahagarariye aho, byarenze mu buvuzi bigera n'aho bavuga ko abantu bagira imyitwarire runaka bitewe n’ubwoko bwabo bw’amaraso.
Nk'uko tubikesha urubuga timesofindia.indiatimes.com/ibihugu
byo muri Aziya birimo Ubuhinde iyo abantu bagiye gushyingiranwa bareba umuntu
bishoboka ko bazabyarana bagendeye ku bwoko bw’amaraso mu gihe abantu bo mu
gihugu cy’u Buyapani bo barenze ibyo bagera no kureba imico y’umuntu runaka
bagendeye ku bwoko bw’amaraso ye kugira ngo barebe niba koko imico y’umwe
izazashobokana n'iy’uwundi.
1. Abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa A (Blood Group A)
Abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa A, bakunda kwitwararika cyane, bakunda amahoro, bazi gufata umwanzuro, bagira gahunda, bagira impuhwe, bakunze kugirirwa icyizere cyane kuko bubahiriza amasezerano bagiranye n’abandi, baribwiriza buri kimwe cyose, barihangana cyane, ntibakunda abantu babagezaho ibintu babatunguye, bakunda ibintu biri ku murongo.
Bagira
kwihangana cyane, baratekereza cyane mbere yo gusubiza, ntibapfa kuvuga ibyo barimo ahubwo bakunda guhisha amarangamutima yabo. Bakunda kugumana umuco
w’ahantu bavukiye, bakunda gukora ibintu bagamije ko nta nenge yabigaragaramo. Iyo bakunze barakunda cyane kugeza aho bemeye kuba imbata y’uwo bakunze cyangwa icyo
bakunze, bakunze kumva ibibazo by’abandi bakagerageza kwishyira mu mwanya wa
buri wese ngo biyumvishe agaciro k’ibyiyumviro cyane cyane iby’agahinda abandi
baba bafite, ntibakunda imirwano ahubwo bakunda kubana n’abandi mu mahoro.
Ibindi biranga abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa A:
Bakunda Kugira amagambo menshi, bakunda guhorana siteresi (stress),bakunda
kugendera ku mahame cyane ndetse ntibakunda kwizera umutekano wabo na gake
mbega bahora bikanga. Ntibakunda kuruhuka cyane bahora batekereza ibyo
bakora, bahorana ubwoba bw'ejo hazaza kabone n'iyo baba bafite ibya mirenge, bafite
umusemburo mwinshi wa cortisol bityo rero bakagira amarangamutima cyane kuko
iyo bishimisha barishimisha cyane nk'abazapfa ejo ndetse n'iyo bababaye bababara
nk'abazapfa ejo, bakunze kuba abavumbuzi, bakunda umurimo unoze, bakunda
kuyobora, bakunda gukora ibintu babikoranye ubwitonzi n’ubushishozi.
Ingero z’ibyamamare bifite ubwoko bw’amaraso bwa A: George Bush wayoboye Leta Zunze Ubumwe
za Amerika, umukinnyi w'ikirangirire muri filime Jet Li ndetse n’abandi barimo
Adolf Hitler, Britney Spears na Richard Nixon.
2. Abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa B (Blood Group B)Abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa B, bigirira icyizere, bakunda kwinezeza, bazi kuba incuti nziza, ntibakunda kuba bonyine, bagendana n’ibigezweho, bamenyera vuba ahantu hose bagiye bwa mbere. Bakunda kwica amategeko cyane, bagira ibitotsi byinshi, bakunda kwibagirwa, bagira impano ariko ntibamenye gukurikira inzozi zabo uko bikwiye, ntibazi gufata icyemezo gihamye, ntibatinya no kuvugisha umuntu batazi ndetse bakunze kumenyerana n’abantu bashya mu buzima bwabo ku buryo buboroheye.
Ibindi biranga abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa B: Ntibazi kubahiriza inshingano bahawe, bakunda kwibagirwa, barikunda cyane, bakora ibyo batekereje ubwabo nta wundi bitayeho. Mu rukundo bakunda gushwana cyane kuko baba babifata nk'ibisanzwe, iyo ubagaye kubera ibintu bibi bakoze ntacyo bibatwara. Ntiwamenya uko bateye mbega kubera ukuntu bahora bahindagurika. Kubera ukuntu bakunda kwiyemera abantu bafite amaraso ya B bakunda gukora akazi ko kwamamaza, kuba ba rwiyemezamirimo ndetse n’abanyapolitike.
Ingero z’ibyamamare bifite ubwoko bw’amaraso bwa B: Vince Young, Leonardo DiCaprio na Jack Nicholson
3. Abantu bafite amaraso mu bwoko bwa O (Blood Group O)
Abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa O ntibakunda kurwaragurika, biyitaho cyane bahora basa neza, bakunda gufasha cyane, bamenya kuyobora, ntibakunda kwitinya cyangwa se kugira ubwoba iyo bari kuvugira imbere y’abantu, bakunda kwiha intego, ibi bigatuma bagera kuri byinshi mu birebana n’imirimo yabo. Bakunda kugira impano zigaragara kurusha abandi bantu bafite ubundi bwoko bw’amaraso, ntibagira ubwoba. Bagira ubwitange mu kazi bakorana umurava cyane, bazi gukorera ibintu byinshi icyarimwe ibi bikaba ari umwihariko wabo ugereranyije n’abandi ndetse bakunda kwitangira abandi mu kazi.
Ibindi biranga abantu bafite ubwoko bw’amaraso ya O: Bakunze kuba abirasi, bandarika ibintu, bakunze kugira ishyari, bakunda kujarajara mu rukundo cyane kubaka urugo birabagora, ntibazi kunononsora ibintu, barakazwa n’ubusa, ntibava kw'izima, iyo akoze ikosa ukamukosora ahita arakara cyane ndetse bakunze. Kubera ukuntu batajya bagira ubwoba imbere y’abantu bakunze kuba: Abahanzi, abashyushya rugamba, abatoza ndetse n’abashinzwe amakuru mu bigo bitandukanye.
Ingero z’ibyamamare bifite ubwoko bw’amaraso bwa O: Umwamikazi w’u Bwongereza Queen Elizabeth II n’abandi batandukanye barimo Paul Newman,
Elvis Parsley, Ronald Regan, John Gotti, na Gerald Ford.
4. Abantu bafite amaraso yo m’ubwoko bwa AB (Blood Group AB)
Abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa AB bazi gukurikira inzozi zabo, bazi gukurikiza amategeko, baratuje cyane gusa bazi no kuganira, bagira amarangamutima cyane, ntibakunda ko hari umuntu umenya ubuzima bwabo bwite, birinda kugirana ibibazo n’abantu. Bagira Ubuntu n’impuhwe kurusha abandi bafite ubundi bwoko bw’amaraso, bakunze kwizera imbaraga z’imyuka cyane, bakunda kugira ibintu byinshi bibashimisha birimo umuziki, filime n’ibindi, bakunda kunga bagenzi babo mu gihe bagiranye ibibazo, bagira ishyaka n’umurava, bakunda gukora ubushakashatsi, bakunda gusoma ibitabo, baratekereza cyane ku byo bagiye gukora, baritanga cyane mu kazi, bakunze kuba indakemwa, mu rukundo bakunze kuba indahemuka ku bo bashakanye.
Ibindi biranga abantu bafite ubwoko bw’amaraso ya AB ni uko bagira inzika cyane, barakazwa n’ubusa, biragoye ko wapfa kumenya kamere yabo kuko rimwe bajya kumera nka A ikindi gihe ugasanga arasa na B. Imirimo bakunze kugaragaramo ni ukuba: Abanya politike, abarimu, abayobozi b'ibigo, abanditsi ndetse n’abandi batandukanye.
Ingero z’ibyamamare bifite ubwoko bw’amaraso bwa AB: Barack Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika
ndetse n’abandi batandukanye barimo Marilyn Monroe, Jackie Chan na John F.
Kennedy.
Src: timesofindia.indiatimes.com/, www.betterhelp.com/,
www.britannica.com/
Umwanditsi:Niyibizi Honoré Déogratias-inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO