RFL
Kigali

Uganda: Kizza Besigye yarekuwe, avuga ko atari afashwe neza

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/11/2019 12:11
0


Kizza Besigye utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda yatangaje ubutumwa kuri Twitter avuga ko ubu yarekuwe nyuma yo gutabwa muri yombi ejo ku wa mbere.



Besigye yavuze ko ameze neza ndetse ashimira abantu bamushyigikiye muri icyo gihe yamaze afunze, ariko avuga ko uko yari amerewe ari "ihonyorwa rikomeye ry'uburenganzira bwa muntu".

Muri weekend ishize, Besigye yari yaherekeje umugore we Winnie Byanyima i Geneve aho yagiye gutangira imirimo mishya nk'umuyobozi w'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryo kurwanya SIDA, UNAIDS nk'uko uyu muryango wabigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.

Biboneka ko Besigye, wigeze kuba umuganga bwite wa Perezida Museveni, yahise agaruka muri Uganda gukomeza ibikorwa bye bya politiki.

Polisi yataye muri yombi Besigye nyuma yo kumushinja guparika imodoka ye hagati mu muhanda akabangamira abandi bakoresha uwo muhanda wo mu murwa mukuru Kampala.

Ariko umwe mu banyamakuru bo muri Uganda yavuze ko Besigye - umukuru w'ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) yari mu nzira agiye kugeza ijambo ku mbaga y'abamushyigikiye ubwo polisi yamutaga muri yombi.

Ku mbuga nkoranyambaga, hari guhererekanywa videwo igaragaza Besigye arundumurirwaho amazi menshi na polisi. Polisi ihita imena ikirahuri cy'imbere cy'imodoka ye, ikamusohoramo igahita imuta muri yombi, nkuko byatangajwe n'ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda kitegamiye kuri leta.

Mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka, Besigye na Bobi Wine umudepite n'umunyamuziki bemeje ko bishyize hamwe ngo bazahigike Perezida Yoweri Museveni, uri ku butegetsi guhera mu 1986. Amatora ya Perezida muri Uganda ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2021.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND