RFL
Kigali

Integuza y'indirimbo Meddy yakoranye n'umunya-Kenya uri mu bakomeye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/11/2019 8:56
0


Umuhanzi Ngabo Medard waryubatse mu muziki ku izina rya Meddy, indirimbo yakoranye n’umunya-Kenya Willy Paul uri mu bakomeye mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba bise “UhhMama” irasohoka kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Ugushyingo 2019.



“UhhMama” ibaye imwe mu mishinga y’indirimbo umuhanzi Meddy yakunze gutangaza ko afite urutonde rw’indirimbo zitandukanye yagiye akorana n’abahanzi b’abanyamahanga. Umunya-Nigeria Patoranking we yabishimangiriye i Kigali avuga ko yakoranye indirimbo na Meddy.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo Meddy yakoranye na Willy Paul biravugwa ko yatunganyijwe na Bob Pro. Meddy kandi yigeze no kuvuga ko hari indirimbo yakoranye n’itsinda ryo muri Kenya, Sauti Sol.

Meddy uri mu bakunzwe mu Rwanda azwi cyane mu ndirimbo nka “Nasara”, “Ntawamusimbura”, “Mubwire”, “Adi Top” n’izindi. Kuri ubu  ari kubarizwa Seychelles nyuma yo kuva mu Rwanda aho yafunzwe iminsi itanu aregwa gutwara imodoka yasinze.

Willy Paul ukurikirwa kuri konti ya instagram n’abantu barenga Miliyoni 1, kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2019 yanditse kuri konti ya instagram atanga integuza y’indirimbo yakoranye na Meddy ashimangira ko ari iy’umwaka.

Yanditse ati “Bagore namwe bagabo ni Kenya n’u Rwanda mu bufatanye bw’indirimbo y’umwaka. Indirimbo Willy Paul yakoranye na Meddy yitwa “UhhMama” irasohoka kuri uyu wa Gatandatu, Muriteguye! Niba witeguye kwakira iyi ndirimbo andika ‘Yesss’.”

Wilson Abubakar Radio [Willy Paul] wakoranye indirimbo na Meddy ni umuhanzi w’umunya-Kenya wegukanye ibihembo bitandukanye mu muziki. Ni umwanditsi w’indirimbo wakuriye i Nairobi washinze ‘Saldido International Entertainment’.

Mu mwaka wa 2013 yegukanye igihembo cya ‘Male Artist’ mu bihembo bya Groove Awards irushanwa rikomeye cyane muri Kenya. Yavutse ku wa 10 Nzeri 1993, yujuje imyaka 26 y’amavuko. Yavukiye ahitwa Mathare mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya. Avuka kuri Salome Radido na Paul Radido.

Amaze gukora Album nka ‘Kitanzi (You Never Know), Willy Paul Hits n’izindi. Yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye nka Nandy, Alaine, Rayvanny, Khaligraph Jones; mu minsi ishize yatangaje ko ari gukorana indirimbo na Ommy Dimpoz na Ali Kiba.

Yatangiye guhangwa amaso na benshi nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo ‘Sitolia’ yakoranye na Gloaria Muliro wegukanye igihembo cya ‘Female Artist’ muri Groove Awards 2013. Yanakoze indirimbo nka ‘Kitanzi’ muri 2012, Njiwa, Malingo, Bora Uhai, Murder, Amani, Nisamehe n’izindi.

Meddy yakoranye indirimbo "UhhMama" n'umunya-Kenya

Willy Paul yavuze ko indirimbo yakoranye na Meddy ari 'iy'umwaka'


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ALL NIGHT' YA MEDDY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND