Mu nama y’igitaraganya yabaye kuri iki cyumweru igahuza ubuyobozi bukuru bwa Bayern Munich n’umutoza Niko Kovac, hagasuzumwa umusaruro w’iyi kipe n’uburyo iri kwitwara, bafata umworo wo kwirukana uyu mutoza bamushimira byinshi byiza yagejeje kuri iyi kipe ndetse n’ibihe byiza yayigiriyemo mu mezi 16 yari ayimazemo.
Kuri uyu wa gatandatu ku
kibuga cya Entracht Frankfut ikipe ya Bayern Munich yahatsindiwe ibitego 5-1,
bihita biba umusemburo wo kwirukana uyu mutoza nubundi utari umerewe neza muri
iyi minsi kuko mu mikino 10 ya shampiyona imaze gukinwa mu budage Bayern iri ku
mwanya wa kane n’amanota 18, ikaba irushwa na Borussia Monchenglabach ya mbere
amanota ane. Muri uyu mwaka w’imikino Kovak mu mikino 10 yatsinzemo itanu,
anganya itatu, anatsindwa imikino ibiri.
"Uli Hoeness
(president) na Hasan Salihamidzic (sporting director) bakoranye inama na
Niko Kovac nyuma y’umunsi umwe batsinzwe na Entracht Frankfut maze hasuzumwa umusaruro we mu byumweru bicye bishize ndetse
banareba ku musaruro w’iki gihe iyi kipe ifite basanga bihabanye cyane n’ibikubiye
mu masezerano afite ndetse n’icyerekezo cy’iyi kipe maze bemeranywa ko uyu
mugabo asohoka muri iyi kipe y’i Munich.
Aba bayobozi mu
izina rya Bayern Munich bashimiye Niko Kovak ku byiza yagejeje kuri iyi kipe
byumwihariko birimo ibikombe bibiri yabahesheje mu mwaka w’imikino ushize,
bamwifuriza amahirwe masa.
Niko Kovak wari umaze iminsi 490 muri Bayern
Munich nk’umutoza, yatoje imikino 65 atsindamo 45, anganya 12, atsindwa
umunani, ahesha iyi kipe ibikombe bitatu bitandukanye.
Ikipe ya Bayern Munich irasigara itozwa na Hans Flick wari umutoza w’ungirije
mu gihe hagishakishwa umutoza mukuru ugomba gusimbura umudage Niko Kovac
wirukanywe na Bayern Munich.
Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO