Mu mukino wabaye kuri iki cyumweru muri shampiyona y’u Butaliyani ku kibuga Stadio Marcantonio Bentegodi ikipe ya Verona yari yakiriye Brescia, umukino utaguye neza rutahizamu Mario Balotelli kuko yaririmbiwe indirimbo z’irondaruhu n’abafana ba Verona ashaka gusohoka mu kibuga umukino utarangiye.
Balotelli yingingwa n'abagenzi be ndetse n'abakinnyi ba Verona ngo adasohoka mu kibuga
Wari umukino wa shampiyona mu gihugu cy’u Butaliyani
warangiye Verona itsinze Brescia ibitego bibiri kuri Kimwe, igitego rukumbi cya
Brescia cyatsinzwe na Mario Balotelli.
Mu mukino hagati abafana ba Verona bazengereje Mario Balotelli bamuririmbira indirimbo z’irondaruhu maze nawe bimaze kumurenga afata umupira wo gukina awubajugunyamo, umusifuzi wari uyoboye umukino Maurizio Mariani yahise yereka ikarita y’umuhondo Balotelli.
Nyuma yo gutega amatwi neza
ibyo abafana ba Verona bari kuririmba Mariani yahise akuraho igihano yari amaze
guhano cy’ikarita y’umuhondo yari amaze guha Balotelli.
Mario Balotelli byamubabaje cyane maze ashaka gusohoka
mu kibuga umukino utarangiye ariko bagenzi be bakinana ndetse n’abakinnyi ba
Verona bose baramwinginga bamwumvisha ko akwiye gukomeza umukino.
Ku munota wa 54 Mariani yahagaritse umukino asaba
abafana ba Verona guceceka bakareka kuririmba indirimbo zibasira Balotelli.
Nubwo ikipe ya Brescia itatsinze uyu mukino, rutahizamu wayo Mario Balotelli yatsinze
igitego kimwe rukumbi iyi kipe yatsinze, byagaragaye ko ibyabaye mu mukino
bitamuhungabanyije cyane.
Si ubwa mbere kuri iki kibuga cya Verona, abafana b’iyi
kipe bahavugira amagambo y’irondaruhu kuko n’ubundi muri uyu mwaka w’imikino
Frank Yannick Kessie nawe yaririmbiwe indirimbo nk’izaririmbiwe Balotelli.
Nyuma y'uko igihugu cy’u Butaliyani gishyizwe mu majwi
cyane ko gitiza umurindi abagira irondaruhu ku bibuga umuyobozi w’umupira w’amaguru
muri iki gihugu Bwana Gabriele Gravina mu Ukwakira yari yavuze ko bari gutegura uburyo muri shampiyona yabo
bazazana VAR ku buryo bazajya babasha gufata abafana bagize irondaruhu
bitabagoye.
Mario Balotelli n’ikipe ye ya Brescia ntibahagaze neza
muri shampiyona kuko bari ku mwanya wa 18 mu makipe 20, n’amanota 7 mu mikino
10 imaze gukinwa.
Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO