RFL
Kigali

Jay Polly yasohoye indirimbo nshya "Bipapare" yaririmbyemo 'kwirengagiza ibibazo ukishimisha'-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/11/2019 15:15
1


Umuraperi Tuyishime Joshua [Jay Polly] uri mu bakomeye, kuri iki cyumweru tariki 03 Ugushyingo 2019, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Bipapare [Reka ibibazo bigende]’ ifite iminota itatu n’amasegonda 20’ ikagirwa n’umudiho w’injyana ya Rap.



Uyu muraperi yakunzwe mu ndirimbo nka “Ibyo ubona”, “Ku musenyi”, “Umupfumu uzwi” n’izindi nyinshi kugeza ku ndirimbo nshya yasohoye mu minsi ishize “Umusaraba wa Joshua” na “Nyirizina”.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Jay Polly yatangaje ko yatekereje gukora iyi ndirimbo nshya mu murongo wo kubwira abantu ko bakwiye kwishimisha n’ubwo baba bafite ibibazo, kuko ngo bihoraho.

Ati “Urumva nyine irabyinitse ni nko mu tubyiniro aho abantu bahurira bakishima bakabyina. Ntukureka ibibazo ukiyibagiza ibibazo nk’umuntu ukanishimisha kuko ntabwo abantu bahora mu bibazo gusa.”

Yungamo ati “Ukanywa wakoze ufite icyo wakoze ukishimisha cyangwa se ibibazo ukabyirengagiza kuko ntibibura mu buzima.”

Yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze kuko ari mu mpera z’umwaka wa 2019 kandi abantu bakaba bakeneye kwishimisha. Ni indirimbo avuga ikoze kimwe n'indirimbo ‘Deux fois Deux’ n’izindi zifite rap yanyujijemo amagambo atuma benshi birekura.

Muri iyi ndirimbo kandi Jay Polly aririmba abara inkuru y’umukobwa bahuriye mu kabyiniro akamusaba ko bagirana ibihe byiza birengagije ibibazo. Hari aho aririmba agira ati “Umwari mwiza ntugahangayike nkubyinire izi noti zisandare…nazinutswe ‘marriage’ mba free izi relationship za fake fake nziteye umugongo umenya ari wowe wanjye.”

Avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo azasohoka mu cyumweru kiri imbere. Jay Polly ni umwe mu bahanzi baririmbye mu gitaramo cya MTN cyabereye i Rubavu muri poromosiyo nshya ya Izihirwe na MTN. Jay Polly yarishimiwe bikomeye ndetse ava ku rubyiniro abantu batabishaka.

Ati “Byari bimeze neza! Abantu bishimye kuva dutangiye kugeza dusoje. Umuntu akava kuri stage batabishaka ariko nyine kubera umwanya turategura no gusubirayo mu bindi bitaramo tuzagenda dukora mu mpera z’uyu mwaka kuko turabifite byinshi.”

Iyi ndirimbo ye nshya mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Li John naho ‘video lyrics’ yakozwe na Go Design.

Jay Polly ni umwe mu bahanzi baririmbye mu gitaramo cya MTN cyabereye i Rubavu

Jay Polly yasohoye indirimbo nshya yise "Bipapare"


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "BIPAPARE" YA JAY POLLY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dick4 years ago
    Bad song. Return on ur step songs.





Inyarwanda BACKGROUND