RFL
Kigali

Police FC yatsinze AS Kigali ifata umwanya wa mbere, Eric Nshimiyimana akomeza kujya mu mazi abira

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/11/2019 21:10
0


Mu mukino wabimburiye iyindi ku munsi wa Karindwi w’imikino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu, Police FC yanyagiye AS Kigali ibitego 3-0, byose bya rutahizamu Ndayishimiye Antoine Dominique ihita iyobora urutonde rwa shampiyona, umutoza Eric Nshimiyimana akomeza kujya mu mazi abira bishobora no gutuma yirukanwa.




Ndayishimiye Antoine Dominique yigaragaje muri uyu mukino atsinda ibitego bitatu

AS Kigali ifite ibibazo by’umusaruro mucye biri no gutuma abari abayobozi bayo begura, muri uyu mukino yashakaga amanota atatu kugira ngo izamure amanota inazamuke ku rutonde rwa shampiyona. Gusa ariko Police FC nayo yari ifite agahinda yatewe n’umukino wa APR FC banganyije kuko kuri bo batiyumvishaga uburyo banganyije uyu mukino bari bawufitemo amahirwe yo gucyura amanota atatu.

Police Fc yarangije umukino mu gice cya mbere ubwo yinjizaga mu izamu rya As Kigali ibitego bitatu byose ari nabyo byarangije umukino muri rusange. Ni ibitego byatsinzwe na rutahizamu Ndayishimiye Antoine Dominique ku munota wa 12’, uwa 26’ ndetse ashyiramo agashinguracumu ku munota wa 34’ w’igice cya mbere cy’umukino. Dominique akaba yabaye umukinnyi wa mbere utsinze ibitego bitatu mu mukino umwe ”Hat-trick” muri uyu mwaka w’imikino.

Ntabwo Police Fc yigeze itezuka gusatira izamu ryari ririnzwe na Shamiru Bate wa As Kigali mu gice cya mbere cy’umukino banabonyemo amahirwe menshi yo gutsinda ariko uburyo butatu aba aribwo babyaza umusaruro. Ntabwo AS Kigali yakinnye umupira mubi ariko ntiyabyaje umusaruro amahirwe yabonye mu mukino.

Mu gice cya kabiri ntabwo amakipe yakinnye umupira unogeye ijisho kuko cyari kirimo imibare myinshi ku batoza bombi. Police Fc ntiyashakaga kwinjizwa igitego ahubwo yarindaga ibyo yari ifite mu gihe As Kigali nayo yashakaga kwishyura ibitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere cy’umukino.

Iminota 90 y’umukino yarangiye Police Fc yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0, byatumye iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda ihita iyobora shampiyona by’agateganyo n’amanota 15, inyuma hakaba Mukura na APR Fc n’amanota 14aba bakaba bazisobanura ku Cyumweru.

AS Kigali yagiye ku mwanya wa 11 n’amanota arindwi, ibi bikaba bishyira igitutu ku mutoza Eric Nshimiyimana umaze gutsinda umukino umwe gusa mu mikino 7 ya shampiyona, isaha n’isaha akaba ashobora no gusezererwa.

Police Fc XI: Habarurema Gahungu, Nsabimana Aimable (c), Mucyo Aime, Moussa Omar, Ngendahimana Eric, Munyakazi Youssuf, Nshuti Dominique Savio, Ntirushwa Aimee, Iyabivuze Osee, Mico Justin na Ndayishimiye Dominique

AS Kigali XI: Bate Shamiru, Aristide Patrick, Bishira Latif, Benedata Janvier, Niyonzima Haruna (C) Rusheshangoga Michael, Ishimwe Christian, Nsabimana Eric Zidane, Kalisa Rachid, Songayingabo Shaffy na SSentongo Farouk.










Uko indi mikino y’umunsi wa Karindwi yagenze n’iteganyijwe

Ku wa Gatandatu 02 Ugushyingo 2019

Etincelles FC 0-1 Marines FC
Bugesera FC 5-4 AS Muhanga
AS Kigali 0-3 Police FC
Sunrise FC 2-1 Gicumbi FC

Ku Cyumweru 03 Ugushyingo 2019
Espoir FC vs Gasogi United (Stade Rusizi, 15h00)
Musanze FC vs Rayon Sports FC (Stade Ubworoherane, 15h00)
APR FC vs Mukura VS (Stade de Kigali, 15h00)
SC Kiyovu vs Heroes FC (Stade Mumena, 15h00

Umwanditsi - SAFARI Garcon - inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND