RFL
Kigali

Nigeria: Karen witabiriye Miss Supranational Rwanda yegukanye ikamba muri Miss Pan African Queen-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/11/2019 18:18
0


Umunyarwandakazi Umuhoza Karen yambitswe ikamba ry’igisonga cya kane mu irushanwa Miss Pan African Queen [MPAQ] ryegukanywe n’umunya-Zimbabwe w’umunyamideli Pauline Marere.



Irushanwa rya Miss Pan-Africa Queen ryasojwe mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 01 Ugushyingo 2019 mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria. Ryitabiriwe n’abakobwa bo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Karen Umuhoza wegukanye ikamba ry’igisonga cya kane yabaye Nyampinga uberwa n’amafoto (Miss Photogenic) mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019.

Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa INYARWANDA, ku murongo wa telefoni, Karen Umuhoza yavuze ko bakoze umwiherero mu gihe cy’icyumweru bigishwa ibintu bitandukanye.

Avuga ko iri rushanwa rigamije gutinyura umwana w’umukobwa n’umugore kandi ko rifunguye cyane cyane ku bakobwa basanzwe barambariye kumurika imideli.

Karen akomeza avuga ko kwitabira iri rushanwa bisaba ko umukobwa yohereza umwirondoro we ubundi bagahitamo uwo bashaka. Ati “…Wiyandikishiriza ‘online’ ubundi abategura irushanwa bagahitamo uwo bashaka ko yitabira irushanwa.”

Yavuze ko irushanwa ryagenze neza kandi ko yakoze uko ashoboye akegukana ikamba ry’igisonga cya kane. Ikamba yambitswe ryitwa ‘Miss Peace and Unity’.

Pauline Marere w’imyaka 24 y’amavuko wegukanye ikamba ni umunyamideli. Yagaragiwe n’ibisonga bine; igisonga cya Mbere yabaye uwo muri Liberia, igisonga cya kabiri yabaye uwo muri Ghana, Igisonga cya Gatatu yabaye uwo muri Botswana naho Umunyarwandakazi aba igisonga cya kane.

Yatangiye uru rugendo mu mwaka wa 2016. Mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n’itangazamakuru yavuze ko aterwa imbaraga muri uru rugendo na nyina ndetse na Marry Chiwenga Umugore wa Vice-Perezida wa Zimbabwe afatiraho urugero.

Umuhoza Karen w'imyaka 21 y'amavuko yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ariko ntiyabasha kwegukana ikamba na rimwe, ntiyacitse intege ahubwo yitabiriye Miss Supranational Rwanda yegukana ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto mu birori byabaye tariki 08 Nzeri 2019.


Karen Umuhoza yegukanye ikamba ry'igisonga cya kane muri Miss Pan Africa Queen [MPAQ]

Umunya-Zimbabwe Pauline yegukanye ikamba rya Miss Pan Africa Queen

Pauline Marere, umunya-Zimbabwe wegukanye ikamba

Miss Pauline Marere yabonetse mu banyamideli 10 muri 56 bahataniye ikamba rya Miss Heritage Global yabereye mu Mujyi wa Accra muri Ghana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND