RFL
Kigali

Rubavu: MTN yahembye umu Dj n’umuhanzi bahize abandi hatangizwa MTN Izihirwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/11/2019 18:35
0


Kwizera Alain na Niyobuhungiro Aboubakar ni bo bahembwe na MTN nk’impano zigaragaje kuruta izindi mu marushanwa y’indirimbo no kuvangavanga umuziki. Kwizera Alain uzwi kumazina ya Dj Traxx ni we wahize bagenzi be mu kuvanga umuziki, mu gihe Abouba nawe yahize bagenzi be mu kuririmba.



Saa cyenda zuzuye ni bwo amarushanwa yo kuririmba yatangiye mu gitaramo cya MTN IZIHIRWE. Aya marushanwa yahuje abasore bagera kuri batandatu barimo abaririmba injyana ya Hip Hop batanu n'umwe uririmba injyana ya AfroBeat.


Riderman yishimiwe by'ikirenga muri iki gitaramo

Mu gihe cyo guhatana bahabwaga injyana imwe bakayiririmbiramo bose harebwa uwarushije abandi mu kwemeza imbaga y'abari bitabiriye igitaramo. Umuhanzi El Kennedy na Abouba ni bo basigayemo nyuma yo kwemezwa n'abafana kimwe n'aba Mcs nka Mc Buryohe na mugenzi we Mc Fiona bari bayoboye igitaramo.

Nyuma y'uko aba basore babiri bagaruka ku rubyiniro hakavamo uwegukana umwanya wa mbere hanyuzemo akanya gato itsinda rya The Finest ribinyujije mu mbyino rishimisha abafana ari nako itsinda ry'abagombaga guhatanira igihembo cy’umuntu mwiza uvangavanga umuziki (Dj) ryari ryiteguye gutanga ibyishimo bigamije kureba uwa mbere.

Bayobowe na Dj Traxx ndetse na Dj Ado, aba ba Djs bose bakoresheje imashini ya Dj w’igitaramo buri wese agahabwa iminota itanu yo kwigaragaza ku giti cye ashimangira ubuhanaga bwe. Nyuma y’amajwi y’abafana Dj Traxx na Dj Ado ni bo basigaye mu irushanwa bahabwa umwanya wo kwitegura bakaza kugaruka ku rubyiniro.


Dj Traxx ni we wahize abandi mu kuvangavanga imiziki

El Kennedy na Abouba bari bamaze umwanya bicaye bahamagawe ku rubyiniro basabwa kuririmba indirimbo ya MTN IZIHIRWE, aba basore bagerageje kuririmba mu majwi yabo bwite, maze abafana bahabwa umwanya na Mc Fiona kimwe na mugenzi we Mc Buryohe bari bayoboye igitaramo bihitiramo uwo baha amahirwe yo gutsindira amafaranga ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yo kuririmba abafana bashimangiye ko Abouba ari we ukwiye kwegukana iki gihembo. Nta munota unyuzemo aba-Djs bagaruwe ku rubyiniro maze Dj Traxx atsinda mugenzi we bari bahanganye mu marushanwa yegukana ibihumbi Magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye n’aba basore haba Kwizera Alain uzwi nka Dj Traxx na mugenzi we Niyobuhungiro Aboubakar ngo intego ni ugukora cyane bakagura impano zabo. Dj Traxx yavuze ko ibanga yakoresheje ari uko amenyereye urubyiniro rw’abantu benshi cyane mu gihe ngo bagenzi be bo usanga bose bacuranga mu tubari gusa.

Uyu musore ngo wacuranze mu gitaramo cyarimo abahanzi bakomeye muri Afrika nka Diamond, Mr Eaz n’abandi yasabye urubyiruko kwiyizera ndetse no gukomeza kumva ko inzozi rufite arizo zikwiye kuruyobora. Ibi byaje bishimangirwa na Abouba wemeye ubuhanga uwo yatsinze afite ndetse yemeza ko yanamubera umwarimu muri muzika.

Yagize ati”El Kennedy ni umuhanzi ufite izina muri aka karere kacu kandi nawe urabizi kandi yanatwaye ibihembo byinshi kundusha,kuba mutsinze rero bifite igisobanuro gikomeye mu buzima bwanjye ndetse no muri muzika yanjye kandi binampaye imbaraga zo gukomeza gukora nshyizemo umwete”.

Dj Traxx watsinze aya marushanwa ubusanzwe yavukiye mu mujyi wa Kigali aba ari naho akurira, gusa yaje kwisanga mu karere ka Rubavu kubera uyu mwuga we yemeza ko umaze kumugeza kure. Aboubakar watsinze nk’umuhanzi wahize abandi na we avuga ko umuziki umaze kumugeza kure.



Niyobungiro Aboubakar ni we wahize abandi mu kuririmba

Umwanditsi: Kwizera Jean de Dieu-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND