Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2019 mu karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu (Public Beach) habereye igitaramo cya MTN gishingiye kuri gahunda ya Izihirwe na MTN. Muri iki gitaramo abahanzi batandukanye batanze ibyishimo bisesuye ku bitabiriye.
Mbere y'uko igitaramo nyirizina gitangira umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri MTN Rwanda, Desire Ruhinguka yafashe ijambo ashimira abaturage bitabiriye igitaramo ndetse anakomoza ku mahirwe MTN Rwanda yazaniye abakiriya bayo muri iyi gahunda ya IZIHIRWE NA MTN.
Desire yakomeje avuga ko Abanyarwanda bose basabwa gukomeza gukoresha umuyoboro wa MTN mu buryo bwo kubona amahirwe yo guhindura ubuzima binyuze mu bihembo bitangwa birimo inka, amafaranga ndetse n’ibindi bitandukanye. Yavuze ko iyi gahunda ya Izihirwe na MTN izarangira tariki 20 Ukuboza 2019.
Yabwiye abari mu gitaramo ko amahirwe agihari ndetse ko kubona amahirwe muri MTN Izihirwe bisaba gusa gukomeza gukoresha umurongo wa MTN wongera amafaranga ushyira muri telefoni yawe umunsi ku munsi. Yagize ati” MTN Izihirwe ni gahunda nziza twashyizeho kugira ngo habeho ikintu cyo gusubiza abakiriya bacu bimwe mu byo tuba twabonye (Give Back) kandi turi gushimishwa n'uko bikomeje kubafasha.
Mbere na
mbere rero ndashimira mwe muri hano mwakoze cyane twizeye ko mutubera intumwa
kuri bagenzi banyu kandi tubasaba gukomeza gukoresha umurongo w’itumanaho wa
MTN kuko twifuza ko ibi byiza na mwe mwese byazabageraho nk’uko muri kubibona
kuri bagenzi banyu”.
Safi Madiba, Jay Polly na Queen Cha
Nzeyimana Patrick umwe mu banyamahirwe
batsindiye Miliyoni y'Amanyarwanda, mu ijambo rye yemeje ko gushyira amafaranga
muri telefoni ye gusa ari byo byamuhesheje
amahirwe yo kwegukana Miliyoni imwe y'Amanyarwanda. Yavuze ko azayakoresha yubaka
inzu n'ibindi bitandukanye mu iterambere rye. Mu bandi batsinze muri iyi gahunda
ya IZIHIRWE ni Sibomana Hamidou watsindiye amafaranga ibihumbi magana atatu
(300,000rwf).
Hakurikiyeho umwanya w'abahanzi. Jay Polly winjiye kuri stage aririmba "Twubatse Ahakomeye", Abanyarubavu kimwe n'abandi bari baturutse mu mpande zose z'igihugu bataye imipira bitwikira akayaga ko ku mazi barabyina karahava. Jay Polly yagaragaje ko Hip Hop ikunzwe mu karere ka Rubavu bitewe n’ibyishimo byagaragariraga mu mbyino ndetse n’akaruru kenshi bavuzaga.
Jay Polly hamwe na Safi Madiba mu gitaramo cya MTN Izihirwe
Jay Polly yasazwe n'ibyishimo asaba abafana be gukomeza kwitwararika birinda gutwara ibinyabiziga banyoye, #GerayoAmahoro". Nk'agashinguracumu Jay Polly yaririmbye indirimbo ye ya nyuma yise 'Umusaraba' yafatanyije na Queen Cha, asezera abafana. Saa kumi n'ebyiri n'iminota itanu Social Mula yari amaze kugera ku rubyiniro. Uyu musore yaririmbye indirimbo yise 'Super Star' kimwe n’izindi ze zakunzwe haba mu karere ka Rubavu n’ahandi mu gihugu.
Saa kumi n'ebyiri n'iminota makumyabiri
n'umunani (6:28') umuhanzikazi Marina ni bwo yageze ku rubyiniro, Jay Polly amusanga ku rubyiniro baramira abakunzi babo. Marina yasize Jay Polly ku rubyiniro
wenyine maze akomeza kuririmbira
abakunzi be mu ndirimbo ze zakunzwe nka Deux fois deux,...Uyu mugabo yongeye kwibutsa abantu itsinda rya Tuff Gang aririmba 'Ndacyariho ndahumeka' bisa n'aho hari icyo
yashakaga kubwira Abanyarubavu.
Safi Madiba ni we wahise ajya ku rubyiniro mu ndirmbo ze nka Morning Love ndetse n’izindi zitandukanye yamenyekanyemo. Nyuma ya Safi Madiba ahagana saa mbili na makumyabiri (8:20) ni bwo Riderman yinjiye ku rubyiniro asa n'aho yari ategerejwe cyane. Yakoze iyo bwabaga ashimisha abakunzi ba HipHop batagira ingano bari bamutegereje.
Riderman yahamagaye Safi Madiba ku rubyiniro bafatanya indirimbo nyinshi zirimo na
Mambata bafatanyije. Riderman ni we wacyuye imbaga y’Abanyarubavu yari yaje
kwihera ijisho ibitaramo bya MTN Rwanda muri gahunda ya Izihirwe. Iki ghitaramo
cyitabiriwe ku rwego rushimishije ukurikije ibindi bitaramo bisanzwe bibera mu
karere ka Rubavu by’umwihariko ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu.
#GerayoAmahoro gahunda ya Polisi y'u Rwanda isaba abantu bose kubahiriza amategeko y'umuhanda
Riderman yishimiwe cyane mu gitaramo MTN Izihirwe
Safi Madiba
Marina ni umwe baririmbye mu gitaramo MTN Izihirwe
Social Mula mu gitaramo 'MTN Izihirwe'
Bamwe mu bari bashinzwe kwakira abitabiriye igitaramo 'MTN Izihirwe'
KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI
Umwanditsi: Kwizera Jean de Dieu-InyaRwanda.com
AMAFOTO: Evode Mugunga-InyaRwanda Art Studio
TANGA IGITECYEREZO