RFL
Kigali

Kane mu ndirimbo nshya “Kind Love” yahumurije abakanzwe mu rukundo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/11/2019 16:25
0


Umuhanzi Nshuti Prosper wamenyekanye mu muziki ku izina rya Kane, kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2019, yasohoye ‘video lyrics’ y’indirimbo nshya yise “Kind Love”.



Umwaka urirenze umuhanzi Kane atangiye urugendo rw’umuziki yisunze injyana ya Rnb Pop. Amaze gushyira hanze indirimbo nka “Wowe”, “Igisobanuro”, “Sweetest Love” ndetse na “Ndi mu rukundo” aherutse gushyira hanze.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Kane yavuze ko yanditse indirimbo “Kind Love” yishyize mu mwanya w’umuntu wababazwa n’uwo akunda bagatandukana akiyemeza kutazongera gukunda vuba.

Yavuze ko hari igihe kigera uwatekerezaga ko atazasubira mu rukundo agahura n’undi utanga urukundo rukubye, kandi rukwiye. Avuga ko iyi ndirimbo amaze igihe kirenga umwaka ayitunganya.

Avuga ko yanakoze iyi ndirimbo kugira ngo ahumuriza ababajwe n’urukundo. Ati “…Nayanditse ngendeye ku nkuru nahimbye y'umuntu waba warababajwe mu rukundo nyuma akiyemeza no kutazongera gukunda nyuma akaza guhura n’uwo bahuza ubuzima bukagarukana ubundi buryoshye kurushaho.”

Kane mu rugendo rwe rw’umuziki avuga ko azakora uko ashoboye agatanga ibyishimo ku banyarwanda n’abandi yifashishije inganzo ye.

Ati “…Nanjye nkakora ibintu numva bindimo nkashyira ahagaragara 'inspiration' ngira muri njye zigafashe n'abandi.”

Iyi ndirimbo nshya yise “Kind Love” itandukanye n’izindi ndirimbo uyu musore yahereye hashingiwe ku njyana. Yakozwe na Producer Chris Cheetah na Bob Pro.

Kane yashyize hanze indirimbo 'Kind Love' yatuye abakanzwe mu rukundo ababwira ko kwishima bishoka nanone


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KIND LOVE' YA KANE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND