RFL
Kigali

Ese itegeko ry’ubutaka ryaba rihabanye n’itegeko nshinga? Ibi nibyo urukiko rw’ikirenga ruri gusuzuma

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:1/11/2019 14:39
1


Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rw'Ikirenga rurimo gusuzuma icyifuzo cy'umunyamategeko wasabye ko hasuzumwa niba ingingo z'itegeko ku musoro w'ubutaka n'umutungo utimukanwa zitanyuranye n'Itegeko Nshinga.



Umunyamategeko Murangwa Edouard avuga ko inyongera ya 50% y'umusoro ku kibanza kirengeje ibipimo fatizo n'inyongera ya 100% ku kibanza kitubatse ishobora kuremerera abaturage.

Ku bijyanye n'umusoro w'inzu, uyu munyamategeko avuga ko bitumvikana kubona inzu yo guturamo yasoreshwa umusoro ukubye inshuro 2 iy'ubucuruzi n'inshuro 10 ku nganda n'inzu z'ibigo bito n'ibiciriritse.

Mu cyumba gisuzumirwamo iki cyifuzo harumvwa n'abandi batanze imyanzuro bagaragaza ko bafite icyo bavuga kuri ziriya ngingo z'amategeko. Aba bose icyo bahurizaho ngo ni uko zimwe mu ngingo z'amategeko zivuguruzanya n'itegeko Nshinga mu bijyanye no kureshya imbere y'amategeko.

Mu gusuzuma iki cyifuzo, abahagarariye Kaminuza y'u Rwanda yaje nk'inshuti y'urukiko bagaragaje ko zimwe mu ngingo ku musoro w'ubutaka n'inzu, zinyuranye n'amahame rusange agenga amategeko kandi zikagaragaramo izindi nenge zirimo kwirengagiza imibereho y'abanyarwanda, guhana abafite iyo mitungo no gutuma ubutaka ndetse n'ubukode birushaho guhenda.

Abahagarariye Kaminuza y'u Rwanda n'Umuryango urwanya ruswa n'akarengane,Transparency International Rwanda, babwiye Urukiko rw'ikirenga ko zimwe mu ngingo zijyanye n'umusoro ku mutungo utimukanwa zimeze nk'igihano kandi zikanyurana na zimwe mu ngingo z'Itegeko Nshinga zivuga ku ihame ryo kubaka Leta iharanira imibereho y'abaturage ndetse no kugira uburenganzira ku mutungo.

Ubwo hasuzumwaga ubusabe bw'umunyamategeko, Murangwa Edward wagaragaje ko ziriya ngingo zinyuranye n'Itegeko Nshinga, abahagarariye ziriya nzego bagaragaje ko umusoro uteganywa muri ziriya ngingo ari ukurengera kandi ukaba ushobora kuzakenesha abaturage mu gihe bemeza ko bitumvikana ukuntu inzu zo guturamo zisora kurusha iz'ubucuruzi n'inganda.

Yaba Kaminuza y'u Rwanda, yaba Transparency International Rwanda bagaragaza ko umusoro w'inyongera ya 50% ku butaka burengeje ibipimo fatizo na 100% ku kibanza kitubatse bishobora kuzakoma mu nkokora abifuza gutunga ubutaka by'umwihariko urubyiruko ndetse bikabangamira politiki y'imiturire.

Bagaragaza kandi ko muri rusange ibiciro by'umusoro ku mutungo utimukanwa bizagira ingaruka ku baturage bashobora kuzayamburwa bitewe no kutabasha kuyisorera. Bashimangira kandi ko izi ngingo z'amategeko zititaye ku mikoro y'abaturage bakerura ko bidasobanutse ukuntu hasoreshwa inzu cyangwa undi mutungo hatitawe ku cyo winjiza.

Ingingo zagaragajwe n'abahagarariye Kaminuza y'u Rwanda na Transparency International Rwanda ni na zo zagarutsweho n'abandi bantu 2 bandikiye Urukiko rw'Ikirenga bagaragaza ko zimwe mu ngingo zirebana n'umusoro ku mutungo utimukanwa zihabanye n'Itegeko Nshinga.

Src: RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bikorimana4 years ago
    yewe ngewe mbona reta ititaye kurubyiruko rukizamuka, keretse abafite base bakoreye reta muminsi yashize.





Inyarwanda BACKGROUND