Abasore 25 bahatanira ikamba rya Mister Africa International batangiye guhatana mu matora yo ku mbuga nkoranyambaga aho uzahiga abandi azahita ajya muri ½ ndetse akanaba Mr Popularity.
Ku nshuro ya munani muri Nigeria hazabera irushanwa ry’ubwiza
ku basore b’Abanyafurika rya Mister Africa International rizasozwa tariki 07
Ukuboza 2019 mu mujyi wa Lagos.
Ni irushanwa rizitabirwa n’abasore 20 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda ruzahagararirwa na Twagira Prince Henry wabaye igisonga cya mbere mu irushanwa rya Miss & Mister Elegancy Rwanda 2018.
Abandi harimo uzahagararira u Burundi, Ishimwe Kevin,
Lance Ndlovu wo muri Zimbabwe, Jules Oyao wo muri Côte d’Ivoire, Siriki
Combala na we wo muri Côte d’Ivoire, Yuston Nessy wo muri Repubulika iharanira
Demokarasi ya Kongo, Emmanuel Umoh wo muri Nigeria, Josevanio Canga wo
muri Angola, Dawuda Drammeh wo muri Gambia.
Hari kandi Rui
Dasilva wo muri Cape Verde, Emmanuel wo muri Ghana, Saint Angelo Eimann wo muri
Namibia, Saidi Hussein wo muri Kenya, Ken A Kakay wa Sierra Leone, Mandlonke
Mkhiwane wa Afurika y’Epfo, Rashid Ally Djuma wa Tanzania, Josma Phiri wa
Zambia, Muhammed Bah uzaturuka muri Turukiya, na Christina Leon wa Togo.
Abategura iri rushanwa bamaze gutangiza amatora yo ku rubuga
rwa Instagram, aho abantu basabwa gukurikira konti ya Mister Africa Internation
gukunda [like] ifoto y’uwo ushyigikiye, kwandika ahagenewe gutanga ibitekerezo
umwifuriza amahirwe, gusangiza abandi iyo foto nabo bakayikunda bakanayivugaho
ni gukoresha Hashtag ya #misterafricainternational.
Mu 2015 Moses Turahirwa yitabiriye iri rushanwa yegukana umwanya w’igisonga cya mbere ndetse mu 2017 asubirayo ari umwe mu bagize akanama nkempurampaka. Muri uyu mwaka kandi Ntabanganyimana Jean de Dieu yitabiriye iri rushanwa yegukana ikamba rya Rudasumbwa wa Afurika.
Muri 2018 u Rwanda ntabwo rwabashije kwitabira iri
rushanwa kuko Niyirora Divic wari wemerewe kuryitabira atabashije kubona
ubushobozi bumujyana muri Nigeria.
TANGA IGITECYEREZO