Ubusanzwe amagi azwiho kugira icyo bita cholesterol cyangwa se ibinure bigatuma abaganga babuza abantu kuyarya bavuga ko atari meza mu mubiri ariko burya ngo igi ni ikiribwa utagakwiye kwirengagiza kuko rikize kuri protein na vitamin nyinshi
Dukurikije ibyavuye mu bushakashatsi, muri iki gihe
abaganga bavuga ko ari byizakurya amagi 2 cyangwa 3 ku munsi kuko ari meza ku
buzima bw’umuntu
Dore imwe mu mimaro amagi afitiye umubiri w’umuntu:
Amagi agabanya ibyago byo kurwara kanseri:
ubushakashatsi bwakozwe na Brest Cancer Research buvuga ko kurya amagi
abiri buri munsi bigabanya ibyago byo kurwara kanseri ku cyigero kingana na 18%
Amagi agabanya ibyago byo kurwara indwara zifata
umutima: byari byaravuzwe ko amagi ayongera cholesterol mu maraso ariko byaje
kugaragara ko cholesterol ubwayo ikorwa n’umubiri, ibi byagaragaye nyuma y’ubushakashatsi
bwakorewe ku bantu 152 bafite ibiro byinshi bagabanywa mu matsinda 3, itsinda
rya mbere nta kintu ryafataga kugitondo, irya kabiri ryafataga amagi, irya
gatatu rigafata agace k’umugati
Ibisubizo byaje bigaragaza ko abafataga amagi
mugitondo bagabanutse ibirondetse ikigero cya cholesterol yabo kiguma uko cyari
kiri
Amagi atuma umuntu abasha kureba neza: bitewe na vitamin
A iri mu magi, bituma afasha amaso kubona neza cyane cyane mu gihe cy’umwijima
Amagi atuma umuntu adasaza vuba: kurya amagi buri
munsi ngo bikerea gusaza k’umuntu ndetse bikarinda kanseri y’uruhu, amgi kandi
afasha ubwonko gukora neza, afasha umwijima, uruhu ndetse akuza n’umusatsi,
afasha cyane mu igogora, afasa mu kugabanya ibiro, atuma amagufwa amera neza n’ibindi
byinshi
Niyo mpamvu rero abahanga bavuga ko ari byiza kurya
amagi 2 cyangwa 3 ku munsi, keretse umuntu urwaye diabete ndetse n’umutima nib
o bakwiye kurya nibura amagi 2 mu cyumweru
Src: healthline.com
TANGA IGITECYEREZO