Umuhanzikazi Neza ukorera umuziki muri Nigeria yashyize hanze indirimbo ye yise “Killa” ikaba iya mbere akoreye mu label y’umukunzi we Skales yitwa OHK Music.
Neza Patricia Masozera ni
umunyarwandakazi wakuriye muri Canada, ariko ibikorwa bye bya muzika akaba
akunze kubikorera muri Nigeria.
Indirimbo zitandukanye
zirimo nka “Uranyica”, “Slay Mama” “Vibe” n’izindi zatumye amenyekana mu Rwanda
no muri Nigeria ubwo yakoranaga na Label MCG Empire batandukanye mu mwaka wa
2018.
Muri Gicurasi 2019 nibwo
Neza n’umukunzi we Skales uri mu bahanzi bakunzwe muri Nigeria bizihije
isabukuru y’umwaka umwe bamaze bakundana maze afata indege yerekeza i Lagos bahita
banigumanira n’iby’umuziki yongera kubyubura.
Neza kuri ubu ni umugore wa Skales n’ubwo babana mu buryo butemewe n’amategeko. Ibitaramo uyu muhanzi akorera mu bihugu bitandukanye birimo n’icyo yakoreye i Gicurasi baba bari kumwe ndetse mu minsi ishize baherutse guhishura ko bitegura kwibaruka imfura yabo.
Mu 2017 Neza yahawe
igihembo cya AFRIMMA mu cyiciro cy’umuhanzi utanga icyizere ku mugabane w’Afurika
ahigitse abarimo Mr.Eazi ukunzwe n’abatari bake muri iki gihe.
TANGA IGITECYEREZO