RFL
Kigali

Gasogi United na Kiyovu Sport zaguye miswi mu mukino wari uryoheye ijisho

Yanditswe na: Editor
Taliki:31/10/2019 21:41
0


Wari umukino wasozaga umunsi wa gatandatu w’imikino muri shampiyona y’u Rwanda “Rwanda Premier League’ warangiye amakipe agabanye amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1, mu mukino wari wiganjemo amacenga menshi, utumye kiyovu Sport ifata umwanya wa 6 naho Gasogi United irara ku wa 8.




Wari umukino urimo ubuhanga butandukanye gukanira  ku bakinnyi b'amakipe yombi

Nubwo umukino nyirizina utagaragayemo ibitego byinshi ariko wagaragayemo ubuhanga ku bakinnyi b’amakipe yombi, berekanye ko bafite impano ikomeye mu mupira w’amaguru. Ku ruhande rwa Gasogi United umusore uturuka muri Congo witwa Manasse Mutatu Mbendi ufite amacenga ndetse n’umuvuduko wok u rwego rwo hejuru yagoye cyane abakinnyi ba Kiyovu Sport. Ku ruhande rwa Kiyovu Sport umusore witwa Nyirinkindi Sareh nawe yahaye akazi gakomeye ubwugarizi bwa Gasogi United.


Guy Bukasa yaranzwe no kwinubira ibyemezo by'abasifuzi muri uyu mukino

Yamini Salum, Aimable na Heron Scarla bakinaga na Kiyovu Sport bakiniye wanabonaga bitanga batizigamye kugira ngo bagaragarize abayovu ko bakina mu ikipe ikomeye kandi ko bazamuye urwego.


Manasse wagoye cyane ikipe ya Kiyovu Sport muri uyu mukino

Ikindi cyakomezaga uyu mukino ni amagambo akomeye abayobozi b’amakipe yombi bateranye mbere y’umukino buri wese akubita agatoki ku kandi ko azatsinda mugenzi we, byanatumye abakunzi b’umupira w’amaguru baza ku bwinshi kwihera ijisho uyu mukino.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye nta gitego cyinjiye mu izamu rya buri ruhande ariko abakinnyi bari bagerageje kurema uburyo, ubwo bagerageje ntibubakundire.


Brucaga nawe ntiyanyuzwe n'imisifurire yuyu munsi

Mu gice cya kabiri ari naho habonetse ibitego byombi, amakipe yakinnye umupira mwiza wo hasi urimo ubuhanga bwinshi ndetse no guhererekanya neza mu kibuga hagati ariko uburyo bwo gutsinda bukaba bucye imbere y’izamu.  Kiyovu Sport nk’ikipe nkuru yaciye mu rihumye Gasogi United itsinda igitego cya mbere ku munota wa 65’ w’umukino cyatsinzwe na Saba Robert ku mupira wari uturutse muri Corner yatewe na Nyirinkindi Saleh.


Saba Robert niwe watsinze igitego cya kimwe rukumbi cya Kiyovu Sport

Kiyovu Sport ntiyabashije guhagarara ku gitego yatsinze kuko byasabye iminota itatu kugira ngo umunya Liberia wanyuze muri iyi kipe Heron Scarla atsinde igitego cyo kwishyura ku munota wa 68’ w’umukino. Abatoza ku mpande zombi wasangaga batemeranya n’umusifuzi ku myanzuro imwe n’imwe yagendaga afata.


Herone Scarla wanyuze muri kiyovu niwe wayitsinze igitego cyo kwishyura

Amakipe yakomeje gukina atanguranwa gutsinda igitego cy’intsinzi ariko iminota 90 y’umukino irangira amakipe aguye miswi agabana amanota nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe. Byatumye Kiyovu Sport iguma ku mwanya wa gatandatu n’amanota 11 inganya na Rayon Sports, ikarushwa na Mukura yambere amanota atatu, naho Gasogi United yahise ijya ku mwanya wa munani ivuye ku wa cumi n’amanota arindwi, ikaba irushwa amanota 7 na Mukura ya mbere.

Gasogi United XI: Isingizwe Patrick(30), Kazindu Bahati Guy (6), Kwizera Aimable (15), Dusabe Claude (3), Kaneza Augustin (18), Byumvuhore Tresor (8), Bavakure Ndekwe Felix (10), Herron Berrian (5), Kayitaba Jean Bosco (7), Tidiane Kone (19) na  Manace Mutatu Mbedi (20)


Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United

Kiyovu Sport XI: Nzeyurwanda Djihadi (20), Bonane Janvier (8), Munezero Fiston (19), Tubane James (6), Serumogo Ally (2), Ndahimana Isiaka (11), Armel Djimmoe Onombe (14), Ndayisaba Hamidou (5),  Nizeyimana Claude (10),  Nyirinkindi Saleh (7) na Onyacha Emmanuel (28)


Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sport

Uko mikino y’umunsi wa Gatandatu yagenze muri rusange

Ku wa kabiri 29, 2019
Rayon Sports FC 0-0 Etincelles FC
Gicumbi FC 2-1 Espoir FC
Heroes FC 0-1 Mukura VS
Marines FC 1-1 Bugesera FC

Ku wa Gatatu 30, 2019
Police FC 1-1 APR FC
Musanze Fc 0-0 Sunrise FC
AS Muhanga 1-1 AS Kigali

Ku wa Kane 31, 2019
Gasogi United 1-1 SC Kiyovu

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND