Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo abantu batandukanye batangiye guhererekanya amashusho magufi agaragaza abana benshi bambaye impuzankano z’ishuri bari kubyina indirimbo ya Sunny na Bruce Melodie yitwa Kungola.
Imbere y’aba banyeshuri haba hari umwana muto wambaye
ibirenge, imyenda ishaje cyane ndetse
itameshe ariko afite ubuhanga bukomeye cyane ku mbyino ya Guara Guara igezweho
muri iyi minsi.
Abantu benshi batunguwe no kubona umwana muto byongeye wo mu cyaro mu muryango utsihoboye, abasha kubyina izi z’abasirimu mu buryo buryoheye ijisho. Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bavuze cyane Bunani, bigera no mu bindi biguhu nabo bakoresha aya amashusho berekana ko impano ye itangaje.
Muri Nigeria nibo bagaragaje ko bishimiye impano ya
Bunani barimo umunyamakuru ukomeye Tunde Ednut, Televiziyo ya Trace Naija,
Konti ya Instagram yitwa Chopdaily ishyirwaho amashusho y’imbyino rukurikirwa n’abarenga
ibihumbi 450, Urubuga rwa Simulizi na Sauti rwo muri Tanzaniya n’ahandi
hatandukanye.
Ukoresha amazina ya Akulo Sam’s Ochens yashyize
amashusho y’umwana kuri facebook ku cyumweru kugeza ubu akaba amaze kurebwa
inshuro ziburaho gato miliyoni ebyiri.
Umunyamakuru Irene Murindahabi uherutse gusura uyu
mwana yasanze abana na nyina gusa, kandi bariho mu buzima butari bwiza. Hari abantu
biyemeje kumushakira imfashanyo mu bijyanye n’imibereho ariko ntawe
uramenyekana ushobora kumufasha kumenyekanisha impano ye.
TANGA IGITECYEREZO