RFL
Kigali

Impyiko zawe zikeneye izi mbuto kugirango zikore neza

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:31/10/2019 18:11
3


Impyiko ni urugingo rw’umubiri rushinzwe gusukura no gusohora imyanda mu mubiri. Muri byinshi bitandukanye bibera mu mubiri hari ibyitwa oxidation, ubu ni uburyo umubiri ukoresha mu kubona imbaraga n’indi mihindagurikire yose ibera mu mubiri. Gusa, hari igihe iri korwa ritera ibinyabutabire bizwi nka free radicals nabyo gusohoka.



Free radicals (ubu ni uburozi umubiri uba ugomba kwikiza) ni ibintu bihora bitembera mu maraso, byangiza proteyine n’uturemangingo dutandukanye. Ndetse ni nazo bivugwa ko zitera gusaza, indwara za kanseri, umutima n’izindi zibasira imikorere myiza y’umubiri. Zimwe mu mbuto zifasha mu gusukura impyiko no gusohora uburozi mu mubiri ni izi zikurikira:

Pome: Zikize cyane mu bisukura umubiri, nkuko bivugwa ko “urubuto rumwe rwa pome ku munsi ruzakurinda kujya kwa muganga”. Zikize cyane kuri fibres n’ibindi birinda kubyimbirwa mu mubiri bifasha impyiko mu gusohora imyanda,. Zirimo kandi potasiyumu nkeya, izifasha kurinda indwara z’umutima no kugabanya ibyago byo kurwara kanseri.

Indimu: Gutangira umunsi n’ikirahuri cy’amazi arimo indimu bifasha impyiko mu gusohora imyanda itandukanye no gutuma zitaremererwa cyane. Ibisukura n’ibisohora uburozi mu mubiri biboneka mu ndimu bituma impyiko zikomeza gukora neza.

Watermelon: Ibonekamo amazi menshi n’imyunyungugu ikora mu gusukura impyiko. Izi mbuto zifasha mu gusohora uburozi n’ibindi bishobora kwangiza imikorere myiza y’impyiko.

Inkeri: Zifite ubushobozi bwo kurinda ubwandu bw’umuyoboro w’inkari no gutuma impyiko zikora neza, ubu bushobozi buterwa nuko zikora inkari zirimo aside nyinshi, bityo bagiteri zikabura uburyo ziba mu muyoboro w’inkari. Zirimo potasiyumu nkeya n’ibirinda umubiri, bifasha gusohora aside ya uric nyinshi mu mubiri. Ndetse zinagabanya ibyago byo kuzana utubuye mu mpyiko kuko inkeri zikize ku biturinda nka oxalate na potasiyumu nkeya.

Src: Healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bizimana Jeremie4 years ago
    imbuto ninziza kandi zose ziba ari imiti isukura umubiri.Bityo rero ntarubuto na1 wemerewe gucaho kuko iyo ingingo rumwe rumeze nabi biba nyirabayazana yogucumbagira kw'izindi .
  • NTEZIYAREMYE4 years ago
    1pome ninti nawatameroni ningeri bikoreshwa umunzumwe?
  • Kavakure emmanuelmukomerezaho2 years ago
    Mukomerezaho kubwizonama





Inyarwanda BACKGROUND