RFL
Kigali

Tariki 31 Ukwakira ni umunsi mukuru wa Halloween; Menya inkomoko yawo n’icyo Bibiliya iwuvugaho

Yanditswe na: Editor
Taliki:31/10/2019 12:40
0


Halloween ni umunsi mukuru wizihizwa cyane muri Amerika, Canada, u Bwongereza, Ireland n’ahandi, aho abana bagenda bambaye mu buryo buteye ubwoba cyangwa bisize ibintu biteye ubwoba bagakomanga ku ngo zitandukanye basaba utuntu two kurya. Wizihizwa buri mwaka ku itariki 31 Ukwakira.



Halloween ni umunsi mukuru wizihizwa cyane cyane mu bihugu by’i Burayi na Amerika ndetse no mu duce tumwe na tumwe two muri Aziya. Halloween bisobanura “umugoroba mutagatifu, uyu munsi ufite inkomoko mu myemerere ya gikirisitu ariko uko imyaka yagiye ishira wagiye uhindura isura bitewe n’indi migenzo itandukanye ya gipagani.

Uyu muco wakomotse mu baturage ba kera bavaga mu bice bimwe by’iburayi, aho bararaga bacanye umuriro bambaye mu buryo bukanganye ngo bashaka kwirukana imizimu. Mu kinyejana cya 18, Papa Gregory III yashyizeho ko itariki ya 1 Ukuboza ari umunsi wo kwibuka abatagatifu bose. Ijoro ribanziriza uwo munsi rikaba ryari rizwi nk’ijoro ry’abatagatifu bose nyuma uza kumera nk’umunsi wa Halloween.


Uyu munsi ukorwaho ibikorwa bitandukanye nko; kujya gusaba kungo zitandukanye bikorwa n’abana, gukora ibirori, gutanga imyenda yo kwambara ndetse no kurya. Bibiliya nta kintu kinini ivuga kuri Halloween, gusa haba ku mateka ya Halloween ndetse n'uko yizihizwa muri iki gihe ni ibirori bigendeye ku myizere ipfuye ku bantu bapfuye ndetse n’imyuka itagaragara cyangwa se amadayimoni.

Muri Bibiliya haranditse ngo "Muri mwe ntihazaboneke….Cyangwa ukora iby’ubupfumu, cyangwa uragurisha ibicu, cyangwa umupfumu cyangwa umurozi cyangwa ushikisha…kuko ukora ibyo ari ikizira Uwiteka yanga urunuka… (Guteg 18:10-12).

Nubwo bamwe babona Halloween nk’itagize icyo itwaye ari ukwishimisha, Bibiliya igaragaza ko atari byo. Mu Abakolinto 1, 10:20-21 haranditswe ngo; "…Sinshaka ko musangira n’abadayimoni, ntibishoboka ko munywera ku gikombe cy’umwami wacu ngo munywere no ku gikombe cy’abadayimoni."

Inkomoko n’imigenzo bya Halloween

Samhain: Inkomoko ya Halloween iva ku birori by’abafatwaga nk’abapagani bari batuye mu bice byo mu burayi mu myaka ya 2000 ishize. Abo bantu bizeraga ko umuntu wapfuye ashobora kugendera mu muntu muzima. Mu gihe cya Samhain, abantu bazima basurwaga n’abapfuye. Gusa Bibiliya yigisha ko abapfuye nta kintu baba bazi (Umubw 9:5) ko ubwo rero batavugana n’abazima.

Imyambaro ya Halloween, kujya gusaba ku ngo n’ibyo kurya biryohereye: Nk'uko igitabo cyitwa Halloween- an American holiday, an American history kibivuga; bamwe mu baturage b'aho Halloween yakomotse bambaraga imyenda mibi rimwe na rimwe inateye ubwoba ngo kugira ngo imyuka igendagenda ibibeshyeho ko ari bamwe ubundi ntigire icyo ibatwara.

Bamwe kandi ngo bahaga utwo kurya turyohereye iyo myuka mu rwego rwo kuyishimisha. Mu myaka ya kera abapadili baje gufata umuco wo kohereza abayoboke babo kwambara nabo iyo myenda ubundi bakajya bajya nabo ku ngo zitandukanye basaba impano. Bibiliya ku rundi ruhande, ntiyemera ibikorwa bifatwa nk'ibya gipagana kubangikanwa no kuramya no guhimbaza Imana (2 Kor 6:17).

Igihaza mu birori bya Halloween: Mu myaka yo hambere mu Bwongereza, abatambyi bagendaga bakomanga kuri buri rugi basaba amafunguro, nabo ngo bagasengera abapfuye. Bagendaga bitwaje igihaza bavanyemo iby’imbere ubundi bagashyiramo buji, yabaga ishushanya roho ifungiye muri purgatory.

Bamwe banavuga ko iyo buji yanakoreshwaga mu kwirukana imyuka mibi. Imyizerere kuri iyi migenzo nk’ubudapfa bw’ubugingo, purgatory, ndetse no gusengera abapfuye ntabwo ishingiye kuri Bibiliya, (Ezek 18:4).


Bamwe bambara mu buryo buteye ubwoba ku munsi nk'uyu

Umwanditsi: Gentillesse Cyuzuzo-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND