RFL
Kigali

Ibyaranze umunsi wa mbere w’inama mpuzamahanga y’inzobere mu miti (Pharmacists) iri kubera i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/10/2019 20:36
0


Mu izina rya Minisitiri w’ubuzima, Dr.Zuberi Muvunyi umukozi muri Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) yatangije inama mpuzamahanga y’abahanga mu miti iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere aho yatangiwemo ibiganiro biganisha kwagura umwuga wa Farumasi (Pharmacy) mu Rwanda.



Iyi nama yaganiriwemo kandi ibintu bitandukanyi byerekeye ubuzima harimo n’uburyo ki abantu bakwirinda indwara ya diabete ndetse n'aho u Rwanda rugeze mu rwego rw’ubuzima. 


Abantu barenga 500 ni bo bitabiriye iyi nama mpuzamahanga y’abahanga mu miti (Pharmacists), biganjemo abize Farumasi (Pharmacists) barimo abakomotse mu gihugu cy’u Bufaransa, abayobozi batandukanye mu nzego z’ubuzima ndetse na bamwe mu bayobozi bo muri kaminuza y’u Rwanda (UR) n’abikorera bafite aho bahuriye n’ubuzima cyane cyane abafarumasiye (Pharmacist).


Dr.Hahirwa Innocent umuyobozi w’urugaga rw’abafarumasiye mu Rwanda (NPC) aha ikaze abitabiriye iy’inama


Dr.Jean Claude Mbanya umwarimu muri Kaminuza ya Yaoundé yo mu gihugu cya Cameroon atanga ikiganiro kerekeye ibyo umuntu yakora ngo arwanye indwara ya diyabete ndetse n’uburyo ki umuntu ya yivuza.

Dr.Jean Claude Mbanda yagaragaje ibyafasha mu kurwanya indwara ya diyabete aho yagarutse ku kuba imibare y'abarwayi ba diyabete iri kugenda yiyongera biturutse ku bumenyi buke abantu bafite ku buryo bwo kwirinda iyi ndwara. Yatanze inama y’ibyakorwa kugira ngo indwara ya diyabete yirindwe birimo mbere na mbere guhugura abaturage ku bijyanye n’indyo yuzuye, gukora siporo ndetse n’abaganga bakongera ubumenyi ku bijyanye n'iyi ndwara bikabafasha kuvura neza abarwaye iyi ndwara.


Hon. Dr.Ntawukuriryayo Jean Damascene atanga ibitekerezo


Dr.Raymond Muganga umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda (UR) ndetse na Kaminuza ya Liège mu gihugu cy’u Bubirigi akaba n’umuyobozi ucyuye igihe w’urugaga rw’abafarumasiye mu Rwanda atanga ikiganiro ku kamaro k'umufarumasiye (Pharmacist) mu kurwanya indwara zitandukanye ndetse n’ubuzima muri rusange.

Dr.Raymond Muganga yagarutse ko kuba umufarumasiye atari ugucuruza imiti ahubwo ari ugufasha abarwayi mu ngeri zose kuko ari hariya kubera abarwayi, ndetse yanavuze ku byo umuntu yakora ngo yirinde indwara ya diyabete birimo kwirinda isukari nyinshi ndetse no gukora siporo n’ibindi bitandukanye.


Dr Zuberi Muvunyi umukozi muri MINISANTE ni we watangije iyi nama


Abaturutse hanze y’u Rwanda nabo batanze ibiganiro birebana n’ubuzima muri rusange.


Mu gusoza umunsi wa mbere w’inama abarimo Hon.Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene bagiye imbere aho basobanuriraga abantu umufarumasiye w’uyu munsi uko yagakwiye kuba ameze banasubiza ibibazo bitandukanye bagiye babazwa.

Umwanditsi: Niyibizi Honoré Déogratias-inyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND