RFL
Kigali

USA: Iyegura ry’umudepite Katie Hill bitewe n’amafoto aherutse gushyirwa hanze agaragaza ubwambure bwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/10/2019 17:41
0


Katie Hill w’imyaka 32 wari umaze igihe gito atorewe kuba umwe mu bagize Inteko Nshingamategeko ya Amerika yatangaje ko yeguye ku mwanya yari ariho bitewe n’amafoto aherutse gushyirwa hanze agaragaza ubwambure bwe.



Bivugwa ko Katie Hill yari afitanye umubano udasanzwe n'umwe mu bo bakorana. Akaba ari we wa mbere mu bagena amategeko weguye kubera gushyirwa hanze kw’amafoto agaragaza ubwambure bwe.

Katie mbere y’uko atorerwa kuba umwe mu bagize inteko ya Amerika, ni we wari uhagarariye ikigo gitanga ubufasha ku badafite aho kuba. Nk'uko tubikesha CNBC yeretswe impapuro z’urukiko zigaragaza ko Katie Hill n’umugabo we Kenny Heslep bari babanye imyaka 9 ariko mu kwezi kwa 7 ni bwo Heslep yatse gatanya nyuma y’ukwezi umugore amubwiye ko agiye kumusiga.

Muri iyi nyandiko kandi umugabo wa Katie Hill amurega avuga ko yatumye akazi ke kaba kenshi muri organization Katie yahoze akoramo bitewe n'ubushobozi yari ayifitemo. Akomeza avuga ko yatakaje kamwe muri ako kazi twavuze haruguru kubera ko umugore we yagiraga system ya nepotism mu gutanga akazi, tugenekereje ni uguha akazi umuntu ugendeye ku mubano, isano cyangwa se ubucuti mufitanye aho kugendera ku bushobozi afite.


Katie Hill

Mu cyumweru gishize nibwo yasabye imbabazi ku bw’umubano udasanzwe yagiranye n'umwe mubo bakorana, nubwo kuri we yumvaga ko ari uburenganzira bwe. Yagize ati: ”Ndabizi ko uberenganzira bwo kugirana umubano udasanzwe n’uwo dukorana bidakwiye, nubwo njye nakomeje kubyemera ko bimbaho bitewe nuko njye numva ibintu, kubera izo mpamvu nsabye imbabazi”.

Nubwo Hill atagaragaza byeruye igitumye yegura ariko avuga ko bikwiye ko yegura kuko byaba byiza ku muryango mugari ndetse no ku gihugu. Uretse ibi kandi Hill akaba arega umugabo we bari no mu gikorwa cyo kwaka gatanya, ko ari we uri inyuma y'isohoka ry'ayo mafoto yagiye hanze agaragaza ubwambure bwe ari kumwe n'umwe mubo bakorana.

Umuvugizi w’inteko ishinga amategeko ya Amerika, Nancy Pelosi ku cyumweru nibwo yagize icyo atangaza kuri ibi aho yavuze ko Hill yagize uruhare rukomeye mu gutanga umusanzu we nk’umwe mu bantu bashya bari mu nteko.

Ku bakunzi ba Hill, cyangwa se abashyigikiye ko umubare w’abagore bagize inteko wagakwiye kuba ari munini bisa n’aho bibabangamiye kubera ko Hill ashaka kwegura. Mu mwaka wa 2018 ubwo hari igikorwa cyo kwiyamamaza ni bwo abashinzwe gukora ubusesenguzi ku bijyanye na politiki bagaragaje Hill nk'umuntu ufite amahirwe cyane kurusha abandi mu kuzegukana intsinzi.

Src:www.washingtonpost.com

Umwanditsi:Ange Uwera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND