RFL
Kigali

Abu Bakr Al-Baghdad umuyobozi wa ISIS yapfuye yiturikijeho ibisasu, Perezida Trump yishimiye cyane urupfu rwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/10/2019 16:31
0


Al-Baghdad umwe mu bagabo bahigwaga ku isi, kugeza ubu yamaze gutabaruka nyuma y'uko igisirikare cya Amarika bivugwako cyari kiri kumushakisha cyamugezeho hifashishishwe umwenda w’imbere (ikariso) byanaje kurangira bamusanze mu buvumo yari arimo bikarangira yiturikirijeho igisasu.



Isi yose ubu imaze kumenya ko umwe mu bantu bari bakomeye ku iyi isi ya Nyagasani bitewe n’ibikorwa bye by'ubugizi bwa nabi byiganjemo ubwicanyi, ko yamaze kwitaba Imana. Al-baghdad, yari umuyobozi wa ISIS (Islamic State), umutwe w’iterabwoba wari ushingiye muri Syria. Ariko ibikorwa byawo, byari bizwi n’abatari bakeya ku isi. Byose, bikorwa bitwaje idini ya ‘Islam’. Al-Baghdad kandi, yari yarigize ‘Khalif’ wa Syria na Iraq (umuyobozi mukuru w’Abasilamu). Iyi nkuru, iragaragaza uwo Al-Baghdad ari we mbere ya ISIS, ndetse n’impamvu urupfu rwe rwishimiwe na benshi cyane cyane Perezida wa Amerika ‘Donald Trump’.

Abu Bakr Al-Baghdad, wahawe amazina ya ‘Ibrahim Awad Ibrahim al-Badri’, yibarutswe mu 1971. Al-Baghdad, yavukiye mu muryango uciriritse (mu bukungu), gusa, wari ukomeye ku mahame y’idini ya Islam, kuko se, yari umwarimu wigisha gusoma ‘Quran’ ku musigiti w’aho mu gace ka Samarra, Iraq, ari naho uyu mugabo yavukiye. Mu nyandiko zitandukanye zivuga ku buto bwa Al-Baghdad, zigaragaza ko yari ‘umuntu utuje cyane, uvuga makeya, ndetse ko yagiraga n’isoni’.

Ku izina ry’akabyiniriro, “the believer” [uwizera], yaje guhabwa n’abo mu muryango we, bitewe n’uko yakundaga kuba mu musigiti cyane, arimo asoma Quran. Ndetse umuvandimwe we Shamsi avuga ko ‘atatinzaga mu ukukubwira ko watannye ku mahame y’ idini’.

Ibihe bye bya mbere y’uko atangira ubuzima bwo kubaho yigise, yabikoresheje neza, kuko, mu mwaka 1996, Al-Baghdad, yari amaze gusoza icyiciro cya mbere cya kaminuza, muri Baghda. Bidatinze, uyu musore wari amaze kugeza ku myaka 25 gusa, yahise akomeza n’ ikico cyakabiri cya kaminuza, aho yize ibijyanye n’ imisomerwe ya Quran, muri kaminuza yari ishinzwe vuba ‘University for Islamic Studies’. 

Impamyabumenyi y’iki kico, yayihawe mu mwaka 1999. Niko guhita akomereza muri porogaramu y’ amasomo ajyanye na Quran muri iyo kaminuza n’ ubundi ahakura impamyabumenyi y’ ikirenga (doctorate degree). Hagati aho, akiri mu kiciro cyambere cya kaminuza, Al-baghdad, yashishikarijwe na nyirarume; Ismail al-Badri, kuba yakwifatanya na ‘Muslim Brotherhood’, yari ifite umugambi wo guhatira Leta gushyiraho amategeko ya Islam, gusa byakanga, ntihagire akaduruvayo bateza. 

Gusa, Al-baghdad yaje guhindura amatwara y’ uyu muryango, havukamo itsinda ryiswe ‘jihadist Salafis’. Ubwo, Al-Baghdad, aza no kujya akora inyandiko zabo, gusa, aza kurambirwa umuco wa ‘Muslim Brotherhood’ wari ushingiye ku ukuvuga, ntabikorwa. Nyuma y’ igitero cy’ Amerika muri Iraq, cyabaye muri Werurwe, 2003, Al-Baghdad hasi ashinga agatsiko, hanyuma akita ‘Jaysh Ahl al-Sunnah wa al-Jammah’. Aka gatsiko ke, kanarwanyije ingabo z’ Amerika ndetse n’ abo bari bafatanyije, mu majyarugu, ndetse na rwagati muri Iraq. 

Nyuma y’amezi macye, Al-Baghdad, yarafashwe n’ingabo z’Amerika, hanyuma afungirwa muri gereza ya ‘Camp Bucca’. Uretse kuba yarigaragazaga nk’ umuntu ushoboye mu idini; yigisha, ayobora amasengesho yo ku wa gatanu ndetse atanga n’amasomo ku mfungwa, yari azwi nk’umukinnyi mwiza w’ umupira w’ amaguru. Yewe, yahawe n’akazina ka ‘Maradona’. Nyuma y’amezi_ icumi, Al-Baghdad yari afunguwe.

Kuko Al-Baghdad yari akiga, ubwo yarimo yandika icyo wakita igitabo. Afunguwe, yahamagaye mwenewabo wabaga muri Al- Qaeda, hanyuma amahuza n’ umuvugizi wayo wari muri Iraq, ‘Jordanian Abu Musab al-Zarqawi’, hanyuma bamusaba ko yajya I Damascus agasa n’ ukomeza umushinga we wo gukora igitabo (dissertation), ariko ukuri arimo akorera Al-Qaeda. Misiyo, yari ugufasha Al-Qaeda gushimangira imyumvire yabo mu Basilamu basaga n’ abagoye muri Syria.

Kamena , 2006, Zarqawi yaje kwicwa n’ Amerika hakoreshejwe ibisasu by’ indege. Ubu ahita asimburwa na Abu Ayyub al-Masri, nawe waje afite gahunda yo gukomeza igitekerezo cyo kurema ‘Islamic State’ muri Iraq. Ubwo, Masri, yaje kubigeraho, arema Islamic State, ndetse n’ ingabo zari iza Al-Qaeda Iraq (AQI) azigira iza Islamic State.

Mu myaka yakurikiye, Al-Baghdad yaje gushyirwa mu myanya ikomeye, nka: kuyobora komite ya Sharia, gushyirwa mu bantu 11 bagira inama umuyobozi wa ISIS, ndetse no kuba umwe muri batatu bayoboye komite ishyiraho, ikanacunga ndetse ikanakuraho umuyobozi wa ISIS muri Iraq.

Abu Bakr Al-Baghdad, yamenyekanye ryari?


Ubwo, ibikorwa bye byari bisigaye byivugira muri ISIS. Ubwo Al-Masri amaze kwitaba Iamana nawe, inama njyanama yemeje Al-Baghdad nk’ umuyobozi mushaya wa ISIS mu mwaka 2010. Amaze kuba umuyobozi wa IS, yaje gutangiza impinduka, harimo no gutangiza ishami muri Syria mu buryo bw’ibanga, nyuma ryaje kumenyekana nka al-Nusra. Iri shami ryo muri Syria, ryari riyobowe na Abu Mohammed al-Julani, we waje kwanga kugendera kuri gahunda za Al-Baghdad, hanyuma Al-Nisra, afata umwanzuro wo kuyifatanya na IS, mu cyo yise “the Islamic State of Iraq and al-Sham” cyangwa ISIS.

Al-Baghdad, yaje gutangaza ikiswe ‘caliph/khalif, ndetse ahita anatangaza ko ariwe caliph. Ubwo, byari bivuze ko Al-Baghdad abaye umuyobozi w’ Abasilamu bose. Byaje kugenda bityo, ubwo yabitangazaga mu musigiti wa Mosul, ubwo yasabaga abantu bose ko bamwubaha, bakamufata nk’umuyobozi wabo. Bitewe n’ ibikorwa by’ ubwicanyi yagiye akora yifashishije uyu mutwe wa Islamic State, Al-Baghdad, yabaye umuntu uhigwa n’ isi yose, kegeza aho bashyiraho igihembo cya miliyoni 25$ ku uzamufata. 

Ku wa gatandatu ushize, nibwo Al-Baghdad yapfuye yiyambuye ubuzima, kuko ari agererewe n’ ingabo zihariye z’ Amerika aho yari yihishe muri Syria. Amakuru yemezaga ko Al-Baghdad ari aho bamusanze, bayakesha ikariso ye yatahuwe n’ umutasi wa SDF (Syrian Democratic Forces). Uyu, akaba apfuye yari amaze gusiga agahinda kenshi mu mitima y’ ababuze ababo ndetse n’ ibindi byinshi yangije.

Ese perezida wa Amerika Donald Trump, afite izihe nyungu muri ibi?

Ntabwo bigaragara ko ari byinshi, ariko byibuza bishobora kuba bihinduye umwuka wari hagati y’abantu, by'umwihariko muri Amerika, ndetse na Trump. Ntabwo hari haciye igihe kirambiranye Trump akuye ingabo z’Amerika ku butaka bwa Syria. Iki, kikaba cyari icyemezo cyanenzwe n’abatari bake. 

Ikindi Perezida Trump cyamutera kwishimira urupfu rwa Al-Baghdad, ni ibibazo bya politiki arimo ahura nabyo, by’uko ashobora kweguzwa bitewe n’iperereza ryatangijwe n’abo bahanganye (abademokarate). Gusa, nk’uko ikinyamakuru cya CNN kibigarukaho, ntabwo ibyo byose biraba birangiye burundu, ahubwo, bishobora kugira icyo bihindura, cyangwa se bikaba bigabanyije umwuka utari mwiza kuri Perezida Donald Trump.

Src: brookings.edu, cnn.com, bbc.com, nbcnews.com, Aljazeera.com, bbc.com/gahuza

Umwanditsi: Faridi Muhawenimana-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND