RFL
Kigali

John Witherspoon umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime yatabarutse

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:30/10/2019 14:23
0


Abo mu muryango wa John Witherspoon ni bo bashyize itangazo hanze ryemeza ko yapfuye, bavuga ko bababajwe n’urupfu rw'iki kirangirire John Witherspoon watabarutse ejo hashize afite imyaka 77.





John Witherspoon ni umunyamerika wabonye izuba tariki 27 Mutarama 1942, yari umunyarwenya wabigize umwuga ndetse n’umukinnyi wa filime. Hagati ya 1960 na 1970 nibwo yatangiye kwigaragaza mu mpano ye y'ubunyarwenya, nyuma yaho yatangiye gukina filime.

Mu zizwi yakinnye harimo nka Friday, Hollywood Shuffle,I’m Gonna Get you Sucka, Vampire in Brooklyn n’izindi. Yakimye filime nyinshi z’uruhererekane zagiye zinyura kuri Televiziyo zitandukanye. Yavukiye Detroit muri Michigan, gukura kwe yaje guhindura izina aho kwitwa, Weatherspoon ahitamo kwitwa Witherspoon.

Afite abavandimwe 11 abenshi muri bo ni abanyamuziki n'abanditsi b’indirimbo bakomeye cyane uwitwa William. Abo mu muryango we bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwe banyuze ku rubuga rwa twitter rw’uyu muryango.

Bati” Tubabajwe cyane no kubamenyesha iyi nkuru, umugabo akaba n’umubyeyi wacu John Witherspoon yatabarutse. Yari umunyabigwi mu ruganda rw’imyidagaduro umubyeyi w’ikitegererezo ku bamumenye uko imyaka yagiye isimburana”. 

Filime aherutse kugiramo uruhare ni iyitwa ”The Jellies” y’uruhererekane yagiye hanze muri uyu mwaka.


John Witherspoon waguye iwe mu rugo, ntiharatangazwa icyamuhitanye. Mu bababajwe n’urupfu rwe harimo n’ibyamamare mu muziki nka Chance The Rapper n’umuraperi Ice Cube banyuze ku mbuga nkoranyambaga bakagaragaza ko bababajwe cyane n’urupfu rwe.



AHA YARI YITABIRIYE IGITARAMO CY'URWENYA STAND UP COMEDY MURI 2016







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND