Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na OMS kuwa 26 Ukwakira 2015 bwavugaga ko kurya inyama nyinshi zitukura ndetse n’izo mu nganda bitera kanseri
OMS ivuga ko inyama zitukura zirimo iz’inka, ingurube,
intama, ihene n’izindi zahinduwe nka za sosiso ari mbi cyane kuko zitera
kanseri nubwo umuntu atahita avuga ko kurya inyama zitukura biter kanseri
ahubwo kuzirya ukarenza izo umubiri ukeneye gukoresha nibyo bivamo iyi ndwara
ikomeye
Ni kimwe rero no kurya inyama zahinduwe kuko abahanga bemeza ko zo zigira ingaruka nk’iz’umuntu wanyoye itabi gusa nanone ntiwavuga ko inyama zahinduwe ari mbi ahubwo biterwa n’ikigero cy’izo wafashe
Nubwo inyama zitukura ari nziza ku buzima bw’umuntu OMS ivuga
ko abantu badakwiye kureka kurya inyama ahubwo abantu bakwiye kuzirya mu rugero
rukwiye mu rwego rwo kwirinda kanseri ndetse n’izindi ndwara ziterwa no gufata
ikigero kinini cy’inyama nka za diabete ndetse n’izindi ndwara zifata umutima
na za infection zitandukanye
Abahanga rero avuga ko ba bantu bakunda akaboga cyane ndetse
bumva katabura ku mafunguro yabo ya buri munsi bakwiye kugabanya kuko kwirinda
biruta kwivuza cyangwa se niba wumva utakwihanganira gufata amafunguro ariho
inyama, gerageza urye inyama z’umweru nk’iz’inkoko, urukwavu ndetse n’isamake
TANGA IGITECYEREZO