RFL
Kigali

Rubavu: Hagiye kubera irushanwa ryiswe ”Bk Jr 3x3 Basketball Tournament U17”

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/10/2019 11:14
0

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA rifite intego yo kuzamura no guteza imbere impano z’abakinnyi b’uyu mukino bahereye mu bana. Ni muri urwo rwego hateguwe irushanwa mu batarengeje imyaka 17 rizenguruka igihugu cyose, guhera Tariki 02 Ugushyingo 2019 hatahiwe intara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu.




Basketball Jr mu baterengeje imyaka 17 irakomereza mu ntara y'Uburengerazuba

Mu Rwego rwo gukomeza guteza imbere umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA yateguye irushanwa rya Basketball y’abakinnyi bakina ari 3 kuri 3 ry’abatarengeje imyaka 17, ryiswe” BK Jr. 3x3 Basketball Tournament U17”, ryazengurutse mu ntara zitandukanye n’umujyi wa Kigali.


Iri rushanwa no mu mwaka ushize ryarakinwe kandi umusaruro ugenda ugaragara

Ahatahiwe ni Intara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu Tariki 02 Ugushyingo 2019 saa yine za mugitondo  kugeza saa Kumi. Imikino isoza iri rushanwa izaba Tariki ya 03 Ugushyingo 2019 kuva saa mbili za mu gitondo kugeza saa Saba. Hazahura amakipe ya Mbere abiri yagiye akinira mu ntara zitandukanye, aya ni amakipe yabonye ticket igera kuri Final.

Intara y’amajyepfo:

Abahungu

1.   GSOB

2.   St Joseph Boys (A)

Abakobwa

1.   ESB Kamonyi (A)

2.   ENDP Karubanda (A)

Intara y’amajyaruguru:

Abahungu

1.   Musanze Youth (B)

2.   Marie Reine Rwaza (1)

Abakobwa

1.   Marie Reine Rwaza (A)

2.   Marie Reine Rwaza (B)                                                                                                               Umugi wa Kigali:

Abahungu

1.   Elite Lakers

2.   Gikondo Bulls

Abakobwa

1.   LNCD

2.   KCS Lady 

Intara y’uburasirazuba:

Abahungu

1.   IP Mukarange

2.   Shooting Touch

Abakobwa

1.   St Aloys Ladies (A)

2.   St Aloys Ladies (B) 

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND