Umwana w'umuhungu wo muri Ghana ufite imyaka 12 y'amavuko n'ubwenge budasanzwe yemerewe kwiga muri kaminuza. Yitwa Viemens Bamfo ni we munyeshuri muto kurusha abandi 30,000 bamaze kwiyandikisha gutangira amasomo muri 'University of Ghana'.
Yagize ati: "Ndashaka kuzaba Perezida wa Ghana, ndashaka
guteza imbere Ghana bya nyabyo ikaba igihugu cyigenga koko nk'u Bushinwa,
Amerika u Bwongereza n'ibindi."
Mu byo aziga harimo itegeko nshinga, uburyo bunyuranye bw'imiyoborere, amahame yo kuyobora, ubukungu n'ibaruramari. Se, yarangije kaminuza mu bijyanye na 'chemical engineering' avuga ko ibyo umuhungu we yagezeho bitamutunguye.
Agira ati: "Nashyize imbaraga n'umwanya mu kumwigisha ibyo yari akeneye byose ngo atsinde. Ntabwo natunguwe". Avuga ko ibanga ryatumye umwana we amenya ubwenge butangaje nta rindi, ati:
"Kuva cyera namwumvishije ko atazagengwa n'itegeko
rishyira abantu mu kigero runaka, ko agomba kurenga ibyo…Ibyo byatumye akora
bidasanzwe kandi yiteguye gukomeza".
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO