RFL
Kigali

Ghana: Arsene Tuyi ahagarariye u Rwanda mu giterane gikomeye cy’amasaha 120

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/10/2019 17:02
1


Arsene Tuyi uzwi mu ndirimbi ‘Umujyi w’amashimwe’, 'Waramutse Rwanda' yakoranye na Israel Mbonyi, n’izindi zitandukanye, muri iyi minsi ari kubarizwa mu gihugu cya Ghana aho yitabiriye igiterane mpuzamahanga cyo kuramya Imana cyatumiwemo abaramyi batandukanye bo muri Afrika.



Ku cyumweru tariki 27/10/2019 ni bwo uyu muramyi yahagurutse mu Rwanda yerekeje muri Ghana mu mujyi wa Accra ku butumire bwa Logos Rhema Ministry yateguye iki giterane kizamara amasaha 120 aho abacyitabiriye bazamara ayo masaha bari mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana. Muri ayo masaha 120, Arsene Tuyi yabwiye Inyarwanda.com ko afitemo amasaha 5 yo kuyobora abantu muri gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana.

Arsene Tuyi uhagarariye u Rwanda muri iki giterane mpuzamahanga kiri kubera muri Ghana, yavuze ko buri munsi azajya aba afitemo isaha imwe. Yagize ati “Igitaramo nagiyemo ni igitaramo cyateguwe n'abantu bo muri Ghana, Ministry yitwa Logos Rhema ni yo yagiteguye. Ni igiterane cy’amasaha 120 yo kuramya no guhimbaza Imana. Muri Aya masaha nkaba mfitemo amasaha 5. Bivuze ko buri munsi mfite isaha yose yo kuyobora abantu kuramya Imana”


Arsene Tuyi ubwo yari ahagurutse i Kanombe

Insanganyamatsiko y’iki giterane iragira iti “Recovery, Revival, Restoration of the yabernacle of David.” Tugenekereje mu Kinyarwanda bisobanuye; “Kugarura no gusana igicaniro cyo kuramya cya Dawidi”. Iki giterane cyatangiye tariki 28/10/2019 Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, bikaba biteganyijwe ko kizasozwa nyuma y’amasaha 120 ni ukuvuga tariki 2 Ugushyingo 2019 ahagana saa mbiri z’umugoroba. 

Tuyiringire Arsene uzwi cyane nka Arsene Tuyi ni umuramyi ubarizwa mu itorero rya Evangelical Restoration church paruwase ya Masoro. Ari mu baramyi u Rwanda rufite bayobora neza gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana (Praise and Worship). Izina rye rimaze kumenywa na benshi mu Rwanda binyuze mu gitaramo ngarukamwaka akora kuri Pentekote cyitwa "Pentecost Hymn". Ni umusore w'umuhanga bidasubirwaho mu gukirigita gitari.


Umuramyi Arsene Tuyi ni umuhanga cyane mu gucuranga gitari

REBA HANO 'UMUJYI W'AMASHIMWE' YA ARSENE TUYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dilex4 years ago
    Imana izagufashe Arsene!turagukunda.





Inyarwanda BACKGROUND