RFL
Kigali

Ibintu 5 biteye urujijo byibazwa na buri muntu ku isi-VIDEO

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:29/10/2019 18:05
0


Umubumbe w’isi twese twisanzeho uriho byinshi bitangaje ndetse n'ibyo benshi tubona ariko nta busobanuro tubifiteho. Aha ni ho abemera bakunze guhita bimwe babyita 'Amayobera matagatifu'. Menya ibintu 5 bitavugwaho rumwe n'abatuye Isi.



Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu 5 bikunze gushyira ikiremwa muntu mu rugabangabo.

1.       Ibivejuru (Aliens)Image result for images of AliensAlien ni intero ikunzwe guterwa na benshi ku isi bavuga ko ibi biremwa bituruka ku yindi mibumbe iri mu isanzure, gusa abantu benshi iyo bumvise iri jambo bagwa mu rungabangabo kubera ko bataba babisonakiwe neza ndetse abahanga bavuga ko ibi bivejuru bifite ubwenge buruta ubwa muntu.

2.       UmwakuUmwako ni ijambo rikunze kugarukwaho na benshi. Benshi muri twe twemera umwaku ko ubaho abandi tukabihakana, gusa mu bushakashatsi bw'inzobere zivuga ko ibiba kuri muntu byose ari we uba babigizemo uruhare, umunyabugenge Sir Isaac Newton ati “Action equal reaction”. Yemera ko ibyo ukoze ari byo bikugaruka.

3.       Amafaranga bivugwa ko abantu bakura ikuzimu

Benshi dukunze kwibeshya ko hari abandi bajya ikuzimu kuzana amafaranga gusa bamwe babifata nk'ibidashoboka abandi bakabaho mu rujijo. Ese haba hari uwishimiye kwiyambura ubuzima kubera ubukene? Niba ntawe se kuki atajya aha hantu kuzana amafaranga.?

Ni kenshi abantu tumara igihe tuvuga ngo hari abantu bakura ubutunzi cyangwa izindi mbaraga ikuzimu. Ese hari uwanze kubaho mu buzima bwiza? Nonese aha hantu haba amafaranga kuki abajura batareka kwiba bakajya bajyayo bagatana n'inkiko? Iki kintu nacyo kiri mu bintu biteza urujiji rukomeye cyane.

4.       Area 51

Akaga gace bivugwa ko gahereye mu butayu bwa Nevada nako ni kimwe mu bintu biri ku isi bitera benshi kuvuga, aha hakunzwe kuvuga ko haba ibivejuru ko ari nabyo bifasha Amerika kugira ubuhanganye buhambaye. Agace ka Area 51 bikunze kuvugwa ko Amstrong ariho bamujyanye bakamufotora bikavugwa ko ariwe muntu wagiye ku kwezi bwa mbere nyamara atari byo ahubwo yari ari kuri ubu butaka buteye urujijo.

Binavugwa ko ubu butaka butuweho n'ibivejuri ndetse ko ibi bivejuru ari byo bifasha Amerika kugira ikoranabuhanga ry'ikirenga ariko ku rundi ruhande wakwibaza uti “Kuki bitayifashije ngo ikore 5G murandasi y'icyiciro cya 5 igiye gushyira isi mu kaga kubera amahari ari hagati y'Abashinwa ndetse n'Amerika.

5.       Triangle the BermudaAka gace nako ntikavugwaho rumwe na benshi, Triangle the Bermuda ni agace gaherereye mu nyanjya ya Atlantic. Aha ni ahantu hakunzwe kuburirwa ibintu byinshi nk'ubwato bw’intambara ndetse n'indege. Mu ntangiriro byari byarabanje kuba urusobe kuko n’abantu bajyaga gukora ubushakashatsi nabo bahitaga baburirwa irenngero, gusa byaje kugaragara neza ku wa 17 Nzeri 1950 ubwo umunyamukuru Edward Jonas yasohoraga icyegeranyo kivuga ibibera muri akaga gace. Kugeza magingo aya nta muntu uramenya ikintu kiri muri aka gace, gusa inzobere mu bugenge zagiye zivuga ko muri aya mazi hashobora kuba harimo rukuruzi ifata ikihanyuze cyose.

 Kanda hano wumve inkuru irambuye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND