RFL
Kigali

Integuza y’iserukiramuco mpuzamahanga ry’urwenya yatembagaje abo muri Lycée de Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/10/2019 21:21
0


Mu gihe abanyeshuri bari kwitegura gusubira mu biruhuko abandi bakaba bitegura gukora ibizamini bisoza icyiciro rusange n’icy'amashuri yisumbuye ihuriro ry’abanyarwenya ryagiye gusabana n'abanyeshuri bo muri Lycée de Kigali ndetse hashakishwa n’abafite impano ngo bashyigikirwe.



Kuri uyu wa 29 Ukwakira 2019 mu cyumba cyahariwe imikino n’imyidagaduro muri Lycée de Kigali abanyarwenya barimo Babu na Micheal Sengazi bahuriye muri Comedy Knight ndetse n’itsinda rihuriye muri Zuby Comedy barimo Keph, Sam, Fred, Toussaint ndetse na Selt batembagaje abanyeshuri babarizwa muri iki kigo.

Ni mu gitaramo cyahawe inyito ya ‘Caravane de Rire’ iteguza iserukiramuco mpuzamahanga ry’urwenya riteganyijwe kuba mu Ugushyingo 2019. Bateye urwenya bibanze ku buzima nabo bagiye babamo bakiri ku ntebe y'ishuri ndetse no ku ubuzima bw’urubyiruko muri rusange.

Bagaragaje imbogamizi bagiye bahura nazo bakiri bato ndetse n’ibishuko bikunze kuranga urubyiruko rw’iki gihe aho imvugo n’imyitwarire bikoma mu nkokora. Umunyarwenya Sam yagarutse ku kuntu hashingiwe n’aho umuntu aturuka abona ibintu mu buryo bwe.

Ati: “Ubwa mbere njya kwiga muri secondaire, umubyeyi wanjye yaramperekeje tugeze ku ishuri tuhasanga ishyamba, undi mubyeyi twari twegeranye atangazwa n’ubwiza bw’iryo shyamba ni ukuntu abana bazajya bahumeka umwuka mwiza. Naho umubyeyi wanjye we yari ari kubarira uburyo nzajya nkosa akoroherwa no kubona uburyo ari bunshisheho akanyafu agakuye hafi.”

Ange umwe mu banyeshuri biga muri Lycée de Kigali yatangarije INYARWANDA ko yashimishijwe n'uburyo aba banyarwenya babataramiye bakabafasha kuruhuka nyuma y’igihe kirekire bari mu bihe bikomeye by’amasomo ndetse bitegura ibizamini basoje.

Micheal Sengazi umwe mu banyarwenya bataramiye aba banyeshuri yishimiye uburyo muri iki kigo babakiriye ndetse ashishikariza abafite impano izo ari izo zose ko babafasha mu kwagura impano zabo.

Yagize ati "Mu bitaramo nk’ibi ubushize ubwo twari turi muri Lycée Notre Dame de Citeaux nibwo twahahuriye n'umwe mu bakobwa bakora ubugeni bushingiye ku marage kuri ubu turi mu nzira zo kumuhuza n’abakora nk'ibyo akora akabasha kwagura impano ye."

Ni aha rero uretse kuba twaje mu gutera urwenya uru rubyiruko tugira umwanya wo guhura n'abiyumvamo ubuhanzi mu ngeri zitandukanye tukaba twabahuza n’abakora nk’ibyo bakora bo babifitemo uburambe byaba ari ugutera urwenya nkatwe tukamugira inama ndetse byaba ngombwa tukanifatanya.”

Biteganyijwe ko igitaramo nk’iki kizaba kuri uyu wa Gatandatu mu Ntara y’Iburasirazuba mu kigo cya IPRC Ngoma ndetse nyuma yaho ‘Caravane de Rire ikazakomereza mu bihugu by’abaturanyi harimo i Burundi bisoreze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

'Caravane de Rire' ni integuza y’iserukiramuco mpuzamahanga ry’urwenya riteganyijwe kuba hano mu Rwanda kuwa 08-9 Ugushyingo 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Center ahazwi nka Camp Kigali.

Michael Sengazi umunyarwenya uri mu bakomeye mu Rwanda

Abanyeshuri bo muri Lycee de Kigali bazahora bibuka itariki ya 29 Ukwakira

Byari bigoye kubona udaseka muri iki gitaramo cy'urwenya rukumbagaza benshi

Samu, umunyarwenya uri kwigaragaza muri iki gihe yatembagaje abo muri Lycee de Kigali


Umunyarwenya Seth [ubanza ibumoso] ari mu bagezweho muri iki gihe aho ari kwifashishwa mu bitaramo bitandukanye

Abanyarwenya Keph na Fred


Umuhanzi Toussaint yigaragaje muri iki gitaramo cy'urwenya

Umwanditsi: Eric RUZINDANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND