RFL
Kigali

Karole Kasita wo muri Uganda yaririmbye ikinyarwanda mu ndirimbo ‘Yaka Remix’ yakoranye na Dj Pius-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/10/2019 10:00
0

Karole Kasita umuhanzikazi uri mu bari kuzamuka neza mu gihugu cya Uganda, kuri uyu wa 29 Ukwakira 2019, yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Yaka Remix’ yasubiyemo yifashishije umuhanzi Rukabuza Rickie wamenyekanye mu muziki ku izina rya Dj Pius.



Kuwa 01 Mutarama 2019 Karole Kasita yasohoye indirimbo ‘Yaka’ yatunganyijwe na D'mario, Daddy Andre ndetse na Artin Pro, amashusho afatwa anatunganywa na MGrate Pest. Mu gihe cy’amezi icyenda iyi ndirimbo imaze ku rubuga rwa Youtube, imaze kurebwa n’abantu 119,877 itanzweho ibitekerezo 137.

Mu minsi itatu ishize uyu mukobwa yanditse kuri konti ya instagram ashima Imana iba mu ruhande rwe abaza abafana niba biteguye kureba no kumva indirimbo ye ‘Yaka’ yasubiyemo yifashishije umuhanzi w’umunyarwanda Dj Pius.

Mu bitekerezo bya benshi bashimagije ubuhanga bwe bamubwira ko ‘uyu mwaka ni uwawe ntudacika intege’. Muri iyi ndirimbo Karole Kasita aririmba mu Kinyarwanda agira ati “…Nshaka ku kwita cher umvane Kampala tujye i Kigali,”

Dj Pius uri kubarizwa mu gihugu cya Uganda, yatangarije INYARWANDA, ko yakoranye indirimbo na Karole Kasita binyuze mu nshuti ze bahuzwa n’umujyanama wa Ray Signature.

Yavuze ko Karola Kasita yakunze indirimbo ye ‘Play I again’ yakoranye na Chameleone yifuza ko yamufasha bagasubiramo indirimbo ‘Yaka’.

Ati “…Ntago byagoranye cyane kubera y’uko twahujwe n’umuntu winshuti. Ariko byaratinze kuko byansabaga kujya Uganda kugira ngo dufate amashusho.”

Avuga ko Karole Kasita ari umuririmbyi mwiza uri mu bahageze neza muri Uganda kandi umaze gukorana indirimbo n'abahanzi bakomeye barimo Cindy n’abandi.

Ati “Afite ejo heza kuko anafite indirimbo zikunzwe muri uganda muri iyi minsi.”

Karole Kasita yakunzwe mu ndirimbo nka ‘More Time’, ‘Masujja’, “Binyuma”, ‘Gyal a Bubble’ n’izindi.

Mu buryo bw’amajwi(Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Artin Pro. Ni mu gihe amashusho(Video) yatunganyijwe na MGrate Pest.

Dj Pius avuga ko Karole Kasita yakunze indirimbo ye 'Play it again' yakoranye na Chameleone


Karole Kasita yasohoye amashusho y'indirimbo "Yaka Remix" yakoranye na Dj Pius

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YAKA REMIX' KAROLE KASITA YAKORANYE NA DJ PIUS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND