RFL
Kigali

‘The Boy from Cyangugu’, filime mbarankuru Mani Martin yakubiyemo ubuzima bwe na muzika-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/10/2019 8:14
0


Umuhanzi Mani Martin yatangiye gusohora ibice bya filime y’uruhererekane yise ‘Mani Martin (The Boy from Cyangugu)’ ivuga ku rugendo rwe mu buzima na muzika amaze imyaka irenga icumi.



Igice cya mbere cy’iyi film cyerekanywe bwa mbere mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabereye Camp Kigali, kuwa 25 Ukwakira 2019 ubu kikaba cyashyizwe ku rukuta rwe rwa YouTube, kuri uyu wa 28 Ukwakira 2019.  

Mani Martin (The boy from Cyangugu) ni filime y'uruhererekane y'inkuru mpano yateguwe inatunganywa n'umusore ukiri muto mu myaka akaba umuhanga cyane mu gutunganya amashusho y'indirimbo na cinema z'inkuru mpamo, Director Gerard Kingsley.

Uyu musore ni nawe usanzwe ufasha Mani Martin mu bijyanye n’amashusho.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Mani Martin, yavuze ko yatekereje gukora iyi filime mu rwego rwo gusangiza abantu byinshi bibaza kuri we cyane kubijyanye n'uko yinjiye muri muzika, ibyabanjirije ibyo babona ubu n’ibindi. 

Yavuze ko bateganya gusohora ibice bitandukanye bizagenda bisohoka mu bihe binyuranye, mu rugendo rurerure rw'ubuzima.

Yagize ati “Umuntu aba umwana nk'abandi akagira indoto rimwe na rimwe zikaba nyinshi ariko hakagira iziba impamo, kuri njye izambereye impamo ni iza muzika, muri urwo rugendo rurerure harimo byinshi twifuza gusangiza abantu nabo.”

Mani Martin avuga ko urugendo rwa buri umwe rushobora kubera undi, ishuri.

Ati “Bose bafite inzozi runaka hari igihe urugendo rwawe undi yumvamo bimwe mu byo wanyuzemo bikamutera kurushaho kugira umuhate mu nzira igana ku nzozi ze cyangwa yakumvamo aho wakosheje bikamuha isomo ryo kwirinda kuzagwa mu mutego waguyemo.” 

Mu gice cya mbere cy’iyi filime Mani Martin avuga ko yakuriye mu muryango w’abana 17, akavuga ko muzika yamubereye inkingi ikomeye mu buzima bwe.

Avuga ko ku myaka 6 y’amavuko yabashaga gufata mu mutwe indirimbo zose yumvaga kuri Radio yajya ku ishuri akaziririmbira abanyeshuri.

Ibi byatumye umwarimu wamwishaga mu ishuri amubwira ko azaba umunyamuziki ukomeye. Ku myaka 12 yageze mu Mujyi wa Kigali ashakisha uko yakurikira inzozi ze. Kuri iyo myaka yapfushije nyina ‘wari unshyigikiye inzozi zanjye’.  

Avuga ko yakuriye mu kigo cy’impfubyi yivumbura impano yo kuririmbira mu nsengero zitandukanye anakora indirimbo “Urukumbuzi” yatumye izina rye rimenyekana kugeza n’ubu.

Mani Martin yasohoye igice cya mbere cya filime mbarankuru ivuga ku buzima bwe

Iyi filime yerekanwe bwa mbere mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction

KANDA HANO UREBE IGICE CYA MBERE CYA FILIME 'MANI MARTIN (THE BOY FROM CYANGUGU)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND