RFL
Kigali

Wema Sepetu yanze inkwano zatanzwe n’umupilote

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/10/2019 19:25
2


Umunya-Tanzania Miss Wema Sepetu uri mu bazwi, yanze inkwano zatanzwe mu muryango we n’umunyamuziki akaba n’umupilote w’indege Hamdan Zakwani wamenyekanye nka Danzak.



Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Global Publishers, Wema Sepetu usanzwe ari umukinnyi wa filime, yasobanuye ko n’ubwo Danzak agaragara neza ndetse yiteguye kurushinga we atiteguye gukora ubukwe nawe. Yongeyeho ko Danzak adafite ibyo akeneye ku mugabo yifuza w’ahazaza. 

Yagize ati “Nibyo rwose naramubonye, ni umusore mwiza wisanzuye anyereka ko amfitiye amarangamutima. Ariko kuri njye ntabwo niteguye gukora ubukwe nawe. Mvugishije ukuri ntabwo yujuje ibyo nshaka ku mugabo nifuza ko tuzabana akamata.”

Uyu mukobwa wakanyujijeho mu rukundo na benshi mu byamamare, yasobanuye ko mu ntangiriro yumvaga azemera inkwano za Danzak ariko ngo akimara kumenya ko uyu musore ari umuhanzi, yamutakarije icyizere.   

Yagize ati “Naciwe intege no kongera kumubona ari umuhanzi. Nsinzi icyo kuvuga ariko natangiye kwiyumvisha ko atari we nshaka, iyo azaba kuba atwara indege gusa nari kubitekerezaho, inshuro ebyiri.”

Mu mezi icyenda ashize Danzak yasuye mu bihe bitandukanye umuryango wa Wema Sepetu arawigaragariza.

Uyu musore yavuze ko mu rugendo rwe rw’urukundo yaciwe intege n’ubwo yari yohereje abantu mu muryango wa Wema Sepetu bajya kumuvuganira. 

Mu kiganiro aherutse kugirana na Bongo 5, Miss Wema Sepetu, yavuze ko atari itegeko y’uko buri muntu wese akora ubukwe ari nayo mpamvu abakobwa bakwiye kwirinda igitutu cya sosiyete yatuma bakora ubukwe n’umuntu badakunze.

Avuga ko ari mu rukundo n’umusore akomeza kugira ibanga kugeza igihe cyo kumutangaza kigeze. Ati “[Araseka] nsinshobora ku kubwira uwo turi kumwe ubu, reka bikomeze kuba ubuzima bwite kugeza igihe nzumva ari ngombwa kubitangaza.” 

Hamdan Zakwani[Danzak] ni umuhanzi akaba n’umupilote w’indege, yavukiye mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba [Igihugu yavukiyemo ntigitangazwa], afite ubwenegihugu bwa Omani.

Mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo ‘Loco’ yashyigikiwe n’abarimo Ali Kiba na Wema Sepetu, yanashyize hanze indirimbo yise ‘Kichaa’ and ‘Fallin’. Uyu musore yanyuze mu itsinda ry'abahanzi rya 'TNG Squad'.

Wema Sepetu ni umukobwa w’ikimero wakunzwe na benshi, yabonye izuba kuwa 28 Nzeri 1988.

Ni umunya-Tanzania w’umukinnyi wa filime wahataniye ikamba rya Miss Tanzania 2006, araryegukana. Yahagarariye igihugu cye mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss World 2006, yabereye muri Poland. 

Avuka mu muryango w’abana bane, ni umuhererezi. Mu 2011 yashyize hanze filime yise ‘Superstar’ yavuze ku nkuru y’urukundo rwe na Diamond Platnumz rwagiye ruhwekera igihe kimwe ubundi rukaka.

Wema Sepetu yavuze ko Danzak atujuje ibyo ashaka ku musore yifuza ko bazabana akaramata

Danzak ni umuhanzi ubifatanya no gutwara indege

Mu bihe bitandukanye Wema Sepetu yasohokanye na Danzak






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kay4 years ago
    Yavukiye mu RWANDA kuko umuryango w'abazakwani wise wabaga I rwamagana nyuma yuko benshi basubira muri Oman
  • Mutesiwase deborah4 years ago
    Uwomukobwa ndumva adasanzwe Arko ubwo Afite impamvu ibimutera Niba yumva adashaka uwomusore baramutse babanye atamushaka byagorana. Uwomusore nashakire ahandi





Inyarwanda BACKGROUND