Ibitaramo bya Silent Disco bifite umurindi udasanzwe muri iyi minsi cyane cyane mu mujyi wa Kigali no mu yindi imwe n’imwe yo mu Rwanda aho bimaze kugarara ko byigaruriye imitima benshi.
Hari benshi batari bagikunda kujya mu tubyiniro ariko
bamaze kwisubiraho kubera ubu bwoko bw’ibirori bishimisha benshi. Ababyitabira
bambara ecouteurs ubundi aba DJ batatu bakavanga imiziki, ubundi umuntu
agahitamo kumva uwo ashaka.
Ku nshuro ya mbere igitaramo nk’iki cyabereye i Kigali
mu 2015 kuri The Manor Hotel, kugeza ubu ni bimwe mu bikunzwe n’aho byabereye
haba huzuye abakunda kwihizirwa n’umuziki.
Iyo ugereranyije n’ibindi bitaramo bisanzwe bibera mu
tubyiniro n’ahandi hantu hatandukanye ‘Silent Disco’ iritabirwa kurusha ibindi
bisanzwe.
DJ Phil Peter umwe mu bakunzwe mu Rwanda yabwiye INYARWANDA
ko ibitaramo bya Silent Disco bikundwa
n’abantu benshi bitewe n’uko abakunda umuziki baba bafitemo amahitamo menshi yo
kumva imiziki bashaka.
Ati “Mu kabyiniro ibyo umuntu bamushyiriyemo nibyo
abyina ariko muri Silent Disco haba hari aba-DJ batatu bacurangira icyarimwe
Ecouteur yawe iba ifite imirongo itatu ku buryo uhitamo uwo ushaka kumva, iyo
umwe akubihirije umukuraho. Abo batatu ntabwo bagumaho bagenda bahinduranya
usanga kirimo nk’aba-DJ 10.”
Uretse amahitamo menshi abantu bari bafite, ngo
ibitaramo bya Silent Disco bitanga umunezero uhambaye bitewe n’uburyo ababa
bari kumva umuziki nabo baba babyina banaririmba mu buryo busekeje.
Ati “Biba biryoshye, ushobora kubona mugenzi wawe
mubyina ibintu bitandukanye kandi muri kumwe, ushobora gukuramo ecouteur ukumva
ari kuririmba ibintu bitandukanye, nabyo ubwabyo bizana ibyishimo mu bantu.”
Uretse no mu bafana, ibitaramo bya Silent Disco bizana
ihangana mu bacuranga ubwabo, aho buri umwe akora iyo bwabaga ngo yigarurire
umubare munini w’abumva ibyo ari gucuranga.
Dj Phil Peter ati “Bishobora kuzanamo ihangana ariko
ryiza kuko abafana nibo baba bari guhitamo ucuranga neza. Iyo ubonye nta bantu
bari kukumva bigutera ipfunwe ukagenda ukiga ukamenya icyo abafana bakunda.”
Ibi bitaramo kandi byuzuzanya na gahunda ya leta y’u
Rwanda yo kurwanya urusaku rubangamira abaturage kuko imiziki yumvwa n’ufite
ecouteurs wenyine.
Tariki 02 Ugushyingo 2019 ahitwa Alcobra Dubai i
Kibagabaga mu mujyi wa Kigali hazabera igitaramo cya Silent Disco aho
abazayitabira bazabyinira ku nkengero za piscine.
Hazaba hari aba DJs bakunzwe mu Rwanda nka Dj Pius, Dj
Lenzo, DJ Anita Pendo, DJ Phil Peter, DJ Waxx na DJ Ashirumatic. Kwinjira ni
amafaranga ibihumbi bitanu ahasanzwe, ibihumbi birindwi ku baje ari babiri n’ibihumbi
10 ku myanya y’icyubahiro ugahabwa icyo kunywa n’icyo kurya.
Ibirori bya Silent Disco bikunzwe na benshi muri Kigali
DJ Pius na DJ Phil Peter bacuranga muri Silent Disco izabera kuri Piscine
TANGA IGITECYEREZO