RFL
Kigali

Hypochondria, indwara yo gukunda kujya kwa muganga

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:28/10/2019 17:03
0


Hari abantu bagira ikibazo gito mu mubiri baribwa ahantu hato bagahita bumva ko bicitse bagiye gupfa, akabazo gato kabaye bakakita indwara ikomeye bagahita baboneza iyo kwa muganga mbese bakiyumvisha ko ikibaye cyose ari ukujya kwa muganga, iyi rero burya ni indwara nk’izindi.



Iyi ndwara yo gukunda kujya kwa muganga yitwa hypochondria disease. Nubwo ari ibisanzwe kuba wahangayika igihe ufite ikibazo mu mubiri, gusa igihe uhangayika bidasanzwe, ku buryo bihungabanya ubuzima bwawe cyangwa se abahafi yawe, biba ari ikibazo gikomeye.

Ibimenyetso biranga iyi ndwara ni ibi bikurikira:

Hypochondria ni indwara iri mu byiciro by’indwara zibasira imitekerereze aho usanga uyirwaye yibwira ko afite uburwayi kabone nubwo nta bimenyetso yaba agaragaza cg se agaragaza duke.

Iyi ndwara yo gukunda kwa muganga ‘hypochondria’ irangwa no guhangayika bidasanzwe n’ubwoba bukomeye bwo kurwara. Akenshi ikunze kuzanwa no guhangayika bidasanzwe (stress), abantu bakunze gufata imiti kenshi, cyangwa se abafite ibindi bibazo mu mitekerereze.

Ese nyuma yo kumva ibi, usanze ufite iyi ndwara? Dore icyo wakora

Ikintu cya mbere ukwiye guhita ukora ukimara kumenya ko urwaye iyi ndwara ni ukubasha kumenya no kwakira ko ufite iki kibazo. Ibi bizagufasha kuba wabiganira n’abo wizeye (inshuti cyangwa umuryango). Ibi kandi bishobora kugufasha kumva ko ikibazo cyawe kidakomeye; bityo ukazajya ubasha kwihangana no kumva ko ibibazo byose biba bidakomeye nk’uko ubifata.

Niba ufite inshuti cyangwa uwo mu muryango wawe, uziho iki kibazo, ushobora kumufasha mu buryo bukurikira:

Gerageza kumushyigikira. Mwereke ko nta gikuba cyacitse, kandi umwereke uburyo uburwayi ari ibisanzwe. Ni ngombwa kumwereka ko muri kumwe, kandi umwumva, ariko ukirinda gushyigikira ibitekerezo bye cyane.

Gerageza kumuca ku bwoba bwinshi, guhora ashakisha ibitagenda neza, no gushakisha uburwayi ahatandukanye kuri internet.

Ushobora no kumurinda, guhora ashakisha aho ajya kwivuza. Igihe atangiye kugaragaza utubazo; nko kuribwa umutwe, ukamushishikariza kunywa amazi, niba ari umugongo mukaba mwakorana urugendo ku buryo ikibazo cyoroha gutyo gutyo.

Gusa nanone ntibivuze ko igihe cyose udakwiye kujya kwa muganga, mu gihe wumva urwaye rwose kandi umubiri utameze neza, ni byiza kujya kwa muganga kugirango barebe ikibazo ufite.

Src: healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND