Uko iminsi igenda ihita ubushakashatsi burushaho gutera imbere ku kigero cyo hejuru. Siyansi nk’ikintu gikunda gutanga ibitekerezo kuri buri ngingo yemeza ko bitewe n’ukwezi umuntu yavutsemo bishobora kugira uruhare runini mu myitwarire ye ya buri munsi mu byo akora byose.
Gukoresha ukwezi umuntu yavutsemo maze bikagufasha kumenya imyitwarireye y’umuntu byatangiye gukoreshwa kuva kera. Nk'uko tubikesha urubuga www.apost.com hagendewe ku mibare y’abantu bagiye babazwa nyuma yo gukora ubwo bushakashatsi byagaragaje ko imico y’abantu bakoreweho ubushakashatsi ihura n’ukwezi bavutsemo hafi ya bose.
Abashakashatsi baheraho bemeza ko ugendeye ku kwezi umuntu yavutsemo byagufasha kumenya imyitwarire ye. Tugiye guhera ku kwezi kwa mbere kugeza ku kwezi kwa cumi n'abiri tubabwira imico ya buri muntu bigendanye n’ukwezi y’avutsemo.
1. Ukwezi kwa mbere
ari ko 'Mutarama'
Abantu bavutse mu kwezi kwa mbere ni abantu bifitemo ubushobozi bwo kuyobora, barigenga cyane bumva ko ibintu byose bashobora kubyikorera nta bundi bufasha. Baratuje cyane ariko n’ubwo batuje bakunda gusabana, baratekereza cyane ndetse bakaba bazwiho guhanga udushya no kugendera ku mategeko cyane.
Bakunda kwita ku bintu by’umuco kuko usanga iyo ari abahungu
bakunda gutereta abakobwa bo mu cyaro ndetse n’abakobwa bakaba uko. Bakunda
abantu babatera imbaraga ndetse banakunda ko abantu babari iruhande bahora
bishimye, ntibakunda abantu bababaye cyangwa bari mu gahinda. Abantu bavutse mu kwezi
kwa mbere ntibakunda kurwara cyane. Barizigama cyane ku buryo iyo ari ikintu bagiye
gukora babanza gutekereza cyane.
2. Ukwezi kwa kabiri
ari ko "Gashyantare”
Abantu bavutse mu kwezi kwa kabiri barangwa n’urukundo
rwinshi ahantu hose aho bari iyo nta rukundo ruhari ntakiba gihari. Ni abantu
bagira impuhwe cyane ntiwapfa kubona umuntu barenganyije ndetse n'iyo babonye
umuntu warenganyijwe birabababaza cyane n'iyo baba batamuzi, bagira intego
zikomeye kandi iyo izo ntego batazigezeho birababaza cyane bagahora b’icuza. Bakunda
gukurura igitsinagore bagahindura ibyiyumviro byacyo, bavugisha ukuri ndetse
bakunda kurwanirira uburenganzira bwabo.
3. Ukwezi kwa Gatatu
ari ko "Werurwe"
Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bavutse mu kwezi kwa gatatu ari abantu bakunda kugira amahirwe cyane, bakunda kubona amafaranga cyane ariko akaba yanagenda vuba kubera ko bagira impuhwe nyinshi. Bakurura abo badahuje igitsina kandi bagakundwa cyane.
Iyo badatuje cyane barasaragurika
cyane, bagira ibanga cyane kumubitsa ibanga uba wizeye ko atazarimena. Bakunda
kwitabwaho ndetse bashobora gukunda umuntu mu ibanga rikomeye cyane ntibabivuge. Bazi
kumva ndetse no kubara inkuru. Bakunda kwitangira abantu cyane kuko uramutse
umusabye ubufasha ntabuguhe aba yabuze uko yabigenza. Bakunda kwitonda mu gihe
bagiye guhitamo uwo bakundana.
4. Ukwezi kwa kane
ari ko "Mata”
Abantu bavutse mu kwezi kwa Kane barangwa no gutuza, bakunda
gukora ibintu kumurongo, ntibakunda abantu bakunda kuzarira mu kazi rimwe na
rimwe bagira igitsure kinshi ndetse nta n’ubwoba bagira. Bakunda abantu bagira
gahunda, bakunda guhanga udushya, bagira isuku cyane, bazi gufata
umwanzuro, bakunda no kugishwa inama cyane kubera ukuntu ari inyangamugayo. Bagira
amahane cyane kubera iyo mpamvu iyo batitonze bakunda gutinywa cyane.
5. Ukwezi kwa Gatanu
ari ko 'Gicurasi'
Abantu bavutse mu kwezi kwa Gatanu ni abantu bagira impano
nyinshi, kubera iyo mpamvu bashobora kuba abahanzi beza, abakinnyi ba filime, abanditsi b'ibitabo ndetse n’ibindi
bitandukanye. Barubaha cyane, gusa nabo banga akarengane cyane. Bagira amahane
ariko agashira vuba. Bazi kujya inama ndetse baba ari n’abeza mu isura. Si ibyo
gusa usanga bakunda kurakarira abantu bose babababaje. Bazi gukora cyane ndetse
bagakunda no gutemberera ahantu hashya cyane.
6. Ukwezi kwa Gatandatu ari ko ”Kamena”
Abantu bavutse mu kwezi kwa Gatandatu barakunda cyane ndetse
bakanafuha cyane, gusa bakunda kwitonda cyane mu rukundo, ntibibagirwa ibyahise
bagira umutima mwiza, ikinyabupfura ndetse no kubana neza rimwe na rimwe
ntibakunda kubika ibanga. Ntibishimira na gato amagambo abavuzweho, barambirwa
vuba cyane, babika inzika cyane, bakunda kwimura ibintu cyane bari bakwiye gukora
muri ako kanya, gufata umwanzuro birabagora ndetse usanga barambirwa vuba cyane.
7. Ukwezi kwa Karindwi ari ko ”Nyakanga”
Abantu bavutse mu kwezi kwa Karindwi bakunda kwita
ku bandi, barihangana cyane bagira igikundiro kinshi ku buryo nta muntu upfa
kubanga, bakunda gutungurana cyane, bariyorobeka. Akenshi bayoborwa n’amarangamutima cyane. Akenshi ibyo bakora babikora bagira ngo babone inyungu. Ntibakunda
kugira inshuti zitazagira icyo zibamarira, bigaragariza umuntu uko bashaka
bitewe n’icyo bamushakaho, bagira ibanga cyane, bagira utunyanga cyane, babika
inzika cyane n’ubwo batakihorera ntibibagirwa ibyababayeho byose. Iyo wabagiriye nabi bahita bagutakariza icyizere.
8. Ukwezi kwa Munani
ari ko ”Kanama”
Abantu bavutse mu kwezi kwa Munani ushatse wabita ba rukundo
kuko bagira urukundo rwinshi cyane kubera ko bagira urukundo rwinshi kurusha
abandi bose bavutse mu yandi mezi. Bazi kubaka urugo cyane. Ntibajya baca inyuma
abo bashakanye, bifuza kubona ibyiza muri bagenzi babo kuruta kubona ibibi byose
baba bakora. Ni abahanga cyane, bazi kureba no kumenya ibyo abantu batekereza. Kubona abantu babi biraborohera bikabafasha kubirinda. Barikunda
cyane, batekereza vuba, bakunda kugira umujinya mwinshi no kurakarana mu buryo
butunguranye.
9. Ukwezi kwa Cyenda
ari ko ”Nzeri”
Abantu bavutse mu kwezi kwa Cyenda bagira ubwenge cyane, bazi gukunda, bakunda kwishinja ibintu, iyo bihaye intego ntibazigereho, bahorana inzika cyane kuko iyo wamukoreye ikintu kibi adapfa kukibagirwa. Bakunda kutava kw'izima no kugira amahane cyane. Bumva bagenzi babo ndetse nabo bagakunda ababumva. Bagira igikundiro ndetse no gukundwa n’inshuti zabo, bazi kwitonda bakareba ibintu uko biri.
Kubera ukuntu bajya guhitamo inshuti bagendeye ku
bintu byinshi, usanga batisanzura ku bantu benshi bikagaragara nkaho birata. Mu
rukundo baragorana, gusa iyo bakunze baba bakunze. Bigirira ibanga ntibakunda aba
binjirira mu buzima bwabo, bakora uko bashoboye ngo bahore bakeye, bazi gukusanya
amakuru ndetse no kuyatanga.
10. Ukwezi kwa Cumi
ari ko ”Ukwakira”
Abantu bavutse mu kwezi kwa Cumi ni abantu bagira amahirwe
cyane uko byagenda kose n’iyo byatinda birangira bateye imbere. Bakunda kugorwa
n’ubuzima ariko bakagira kwihangana bigatuma bavamo ibyamamare cyane. Ntibahemuka,
bazi guhitamo neza, ntibabogama, bazi gufata umwanzuro, bazi kuganira. Iyo
ari abakobwa bakunda gukurura abagabo cyane, ntibakunda abavuga inenge zabo, ntibafuha
cyangwa ngo bagire ishyari ariko iyo bibaye, biba ku rwego rwo hejuru cyane.
11. Ukwezi kwa Cumi na
kumwe ari ko ”Ugushyingo”
Abantu bavutse mu kwezi kwa Cumi na kumwe nta matiku
bagira, baharanira iterambere cyane, bakunda ibintu biciye mu mucyo. Mu rukundo
bakora buri kimwe cyose cyane cyane ikerekeye amafaranga. Ntibazi neza gufata
umwanzuro, bagira amarangamutima cyane, bayoborwa n’ibibonetse byose, bagira
ibitekerezo byinshi byose bigamije uko batera imbere. Bagira amahane atunguranye, bakunda
kwita ku miryango yabo ariko iyo babonye ikintu kibatera kutawufasha, bishobora
kubatera kwibagirwa. Bumva ko ibyo bakora byagenda uko bashaka buri gihe.
12. Ukwezi kwa Cumi
n’abiri ari ko ”Ukuboza”
Abantu bavutse mu kwezi kwa Cumi n'abiri bahorana ibintu byo
gukora, bakunda guhorana n'abo bakunze, bakunze kuba abanyamahirwe cyane, bakunze
gukira mu buryo butunguranye cyane, ni abizerwa, bakunda gukundwa no kugaragarizwa
urukundo ndetse banga abantu babereka ko batabitayeho. Bavugisha
ukuri, ntibazi kwihangana, bazi ubwenge, ntibajya bacika intege, ntibakunda kuba
bonyine, buri muntu umuzi wese aba amuzi ukwe gutandukanye n’abandi. Baraganira
cyane bazi kuvugisha ukuri mu buryo ubwo ari bwo bwose ndetse ntibanakunda kuba
bonyine.
Src: www.speakingtree.in, www.apost.com
Umwanditsi: Niyibizi
Honoré Déogratias-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO