RFL
Kigali

Abahanga bagaragaza ko ikawa ari ikinyobwa gitangaje

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:28/10/2019 10:15
0


Kuri bamwe, ntibyashoboka ko batangira umunsi wabo batabanje kunywa ikawa, benshi bayikundira uburyohe bwayo n’uko ifasha umubiri kugirango akazi k’uwo munsi gakorwe neza



Wari uzi ko iki kinyobwa ari ingenzi cyane mu mubiri wawe?

Ikawa ifasha kongerera umuntu ubushobozi bwo kwibuka vuba:Ubusanzwe si byiza kunywa ikawa uzinduse, abahanga bavuga ko ari byiza kuyinyw nibura hagati ya saa tatu n’igice na saa tanu n’igice, umuntu wafashe ikawa mugitondo mbere y’uko ajya mu kazi, akazi ke kagenda neza cyane kuruta utanyoye ikawa kuko ifasha cyane mu mikorere y’ubwonko bigatuma umuntu abasha kwibuka vuba ndetse ubwonko bukaba bushya, gusa nanone aho gushyira isukari nyinshi mu ikawa, ibyiza nuko wakwishyiriramo ubuki

Ikawa ifasha kurwanya indwara z’umutima: Indwara zifata umutima ni zimwe u zica abantu batari bacye, mu gihe wumva umuima wawe utameze neza ugenda gacye, gerageza nibura unywe ama tasse atatu y’ikawa bizagabanya uburibwe ndetse n’umutimw usubire gutera neza

Ikawa ifasha cyane mu kurinda umunabi: Iyo habayeho umunaniro ukabije,inshingano zabaye nyinshi, akazi katarangira n’ibindi bituma umutwe ushyuha, iyo umuntu afashe ikawa za stress zose ziragabanuka umuntu agahita yumva ameze neza cyane mu ngingo zose ndetse na wa munaniro ntiwumvikane nka mbere ni byiza rero kuyifata mugitondo kugirango umunsi wawe ugende neza

Ikawa ituma umuntu agira umutima mwiza: Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu bakunda kunywa ikawa ishyushye ari abagwaneza kuruta abatayinywa, ikawa ifasha cyane umubiri ariko igafasha n’umutima gucya

Ikawa ifasha cyane kurinda umwijima: Ubushakashatsi bugaragaza ko kunywa nibura udu tasse tubiri tw’ikawa ku munsi bigabanya ibyagobingana  na 44% byo kurwara umwijima, nkwibutse kandi ko inzoga ari we mwanzi wa mbere w’umwijima, ikindi ukwiye kumenya nuko udakwiye gufata ikawa nyuma yo kunywa inzoga nyinshi kuko bshobora kuguteza ingorane

Src: santeplusmag.com

    





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND