RFL
Kigali

Nduwantare Ismail yirukanywe na Gicumbi Fc Nyuma yo gutsindwa imikino 5 yikurikiranye

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/10/2019 14:03
0


Nyuma yo gutsindwa imikino itanu ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umurundi watozaga ikipe ya Gicumbi FC Nduwantare Ismail yatandukanye nayo kubera kutubahiriza inshingano ze nk’umutoza nyuma y’amezi 3 gusa yari ayimazemo.




Nduwantare Ismail yirukanwe, Gicumbi Fc, iyi kipe irasigara itozwa na Camarade

Nyuma y’umukino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona ikipe ya Gicumbi yatsinzwemo na Kiyovu Sport igitego 1-0, umutoza w’iyi kipe ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Nduwantare Ismail yaciye amarenga ko ashobora kuba ari mu minsi ye ya nyuma i Gicumbi, aho yavuze ko ubuyobozi ni buba ntacyo buratangaza ku mwanzuro wabwo, we ku giti cye azatangaza umwanzuro yafashe nyuma y’umukino bazakiramo Espoir FC ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.

Gusa ariko ubuyobozi bw’iyi kipe ntibwategereje ko uyu mukino wa Espoir awutoza kuko nyuma y’inama yabuhuje n’umutoza Ismail bafashe umwanzuro wo gutandukana. Nyuma yo kwicarana n’ubuyobozi bw’ikipe ya Gicumbi bwasanze uyu mutoza akwiye guhambira utwangushye akisubirira i Burundi kubera ko mu ikipe ya Gicumbi FC byananiranye.

Kuri ubu mu mikino itanu ya shampiyona imaze gukinwa Nduwantare Ismail yatoje,  Gicumbi Fc iri ku mwanya wa nyuma wa 16, aho nta nota na rimwe ifite ahubwo ikabamo umwenda w’ibitego 7. Iyi ikaba ariyo ntangiriro mbi ya shampiyona iyi kipe igize mu mateka.


Gicumbi Fc iri ku mwanya wa nyuma nta nota na rimwe ifite mu mikino itanu

Kuri ubu ikipe ya Gicumbi FC irasigara itozwa n’uwari umutoza w’ungirije Banamwana Camarade mu gihe ikipe itarabona umuitoza mukuru.

Nduwantare Ismail abaye umutoza wa kabiri utandukanye n’ikipe yatozaga muri uyu mwaka w’imikino nyuma ya Olivier Ovambe watandukanye na Mukura Victory Sport mu byumweru bibiri bishize.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND