Nyuma yo gutsindwa imikino itanu ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umurundi watozaga ikipe ya Gicumbi FC Nduwantare Ismail yatandukanye nayo kubera kutubahiriza inshingano ze nk’umutoza nyuma y’amezi 3 gusa yari ayimazemo.
Nduwantare Ismail yirukanwe, Gicumbi Fc, iyi kipe irasigara itozwa na Camarade
Nyuma y’umukino w’umunsi
wa Gatanu wa shampiyona ikipe ya Gicumbi yatsinzwemo na Kiyovu Sport igitego
1-0, umutoza w’iyi kipe ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Nduwantare Ismail yaciye
amarenga ko ashobora kuba ari mu minsi ye ya nyuma i Gicumbi, aho yavuze ko
ubuyobozi ni buba ntacyo buratangaza ku mwanzuro wabwo, we ku giti cye
azatangaza umwanzuro yafashe nyuma y’umukino bazakiramo Espoir FC ku wa kabiri
w’icyumweru gitaha.
Gusa ariko ubuyobozi bw’iyi
kipe ntibwategereje ko uyu mukino wa Espoir awutoza kuko nyuma y’inama yabuhuje
n’umutoza Ismail bafashe umwanzuro wo gutandukana. Nyuma yo kwicarana n’ubuyobozi
bw’ikipe ya Gicumbi bwasanze uyu mutoza akwiye guhambira utwangushye
akisubirira i Burundi kubera ko mu ikipe ya Gicumbi FC byananiranye.
Kuri ubu mu mikino itanu
ya shampiyona imaze gukinwa Nduwantare Ismail yatoje, Gicumbi Fc iri ku mwanya wa nyuma wa 16, aho
nta nota na rimwe ifite ahubwo ikabamo umwenda w’ibitego 7. Iyi ikaba ariyo
ntangiriro mbi ya shampiyona iyi kipe igize mu mateka.
Kuri ubu ikipe ya Gicumbi
FC irasigara itozwa n’uwari umutoza w’ungirije Banamwana Camarade mu gihe ikipe
itarabona umuitoza mukuru.
Nduwantare Ismail abaye
umutoza wa kabiri utandukanye n’ikipe yatozaga muri uyu mwaka w’imikino nyuma
ya Olivier Ovambe watandukanye na Mukura Victory Sport mu byumweru bibiri
bishize.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO