RFL
Kigali

Ukuri kwihishe inyuma y’ibyavugwaga ko Eric Nshimiyimana ashobora kwirukanwa na AS Kigali

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/10/2019 11:58
0


Umutoza wa AS Kigali Eric Nshimiyimana nyuma yo gutsinda umukino wa mbere muri uyu mwaka w’imikino AS Kigali yatsinze Marine FC 1-0, yavuze ko nta kibazo afitanye n’ubuyobozi n’ubwo umusaruro utari kuboneka, avuga kandi ko abamwirukana muri AS Kigali atari abayobozi bayo ahubwo ari abivugira kugira ngo bahemberwe ibyo bavuze.




Eric Nshimiyimana avuga ko ameranye neza n'ubuyobozi ibindi ari amagambo

Nyuma y’umusaruro mubi ikipe y’umujyi wa Kigali yagize mu ntangiriro za shampiyona y’u Rwanda 2019-2020, havuzwe byinshi birimo n’uko Eric Nshimiyimana utoza iyi kipe ashobora kwirukanwa agasimbuzwa amazina atandukanye yagarukwagaho.  Nyuma yo kubona insinzi ya mbere muri shampiyona Eric yavuze ko bitashoboka ko yava muri AS Kigali kuko mu mupira w’amaguru habaho ibihe bibi ndetse n’ibyiza ikindi kandi avuga ko gusezererwa bibayeho bitaba uko buri wese abitekereza kubera ko afite amasezerano y’imyaka ibiri muri AS Kigali.

Nta muyobozi numwe muri As Kigali wigeze utangaza ko Eric Nshimiyimana ashobora kwirukanwa, ariko burya abanyarwanda baciye umugani ugira uti” Nyiri amaso yerekwa bicye ibindi akirebera”, ibyari biri kuba muri As Kigali buri wese ukurikira umupira w’amaguru akanashishoza yarabibonaga ko ubuyobozi bw’iyi kipe butishimye nyuma yo kumara imikino ine yose nta ntsinzi n’imwe.


Ikipe ya AS Kigali yatangiye shampiyona y'umwaka w'imikino wa 2019-2020 nabi

AS Kigali ni ikipe yashoye akayabo k’amafaranga yubaka ikipe, igura abakinnyi batandukanye barimo kapiteni w’iyi kipe Haruna Niyonzima, Ndayishimiye Eric Bakame, Martel, Patrick Essombe n’abandi banazana umutoza Eric Nshimiyimana. Intego za AS Kigali muri uyu mwaka zari ebyiri, ariko ubu tuvugana hasigaye imwe. Intego ya mbere kwari ukugera mu matsinda mu mikino nyafrika ibyo ntibabigezeho kuko bakuwemo ku ijonjora rya kabiri. Intego ya Kabiri ni ugutwara igikombe cya shampiyona mu Rwanda.

Nyuma y’imbaraga zose ubuyobozi bw’iyi kipe bwatanze buyubaka, ikigaragara ni uko butakwihanganira umusaruro mucye wayigaragaramo. Byavuzwe kenshi ko umusaruro nukomeza kubura Eric ashobora kwirukanwa ikipe igahabwa Kasambungo Andre utoza Leopard yo muri Kenya. Gusa ari Eric ubwe yatangaje byinshi ku bimaze iminsi bimuvugwaho.

Yagize ati” Ubundi nta kibazo kigoye gihari kuko imibanire yange n’ubuyobozi ni myiza uretse ibyo twumva mu bitangazamakuru gusa ariko ubundi imibanire yange n’ubuyobozi ni Contract, ubu si nkabyabindi bya kera nubwo naba mfite umusaruro mubi,  ubu turagenda tukicara tukareba ese contract isaba iki? Ntekereza ko mu mupira w’amaguru bibaho kuko umuntu aragenda akicara akivugira ibintu kuko ariko kazi ahemberwa, ni ibintu bitashira mu bantu ariko nge nta kibazo mfitanye na komite ndimo ndakora akazi naho ibindi ni amagambo. Wenda biravugwa kugira ngo abayobozi bakanguke, ariko ntabwo ari AS Kigali ya mbere ifite umusaruro mubi hano mu Rwanda, ikipe irubakwa bisaba umwanya kugira ngo itange umusaruro ntimugire ngo Eric ndi umu magician ngo mpite nza ntanga umusaruro, bisaba kubanza kubaka uburyo bw’imikinire bwanyu kugira ngo habeho uguhozaho mu mitsindire”.

Kuri ubu AS Kigali yicaye ku mwanya wa Cyenda aho ifite amanota atandatu mu mikino itanu imaze gukina, yatsinze umukino umwe, itsindwa umukino umwe, inganya indi mikino itatu.

Ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona As Kigali izajya i Muhanga gukina na AS Muhanga ku wa gatatu w’icyumweru gitaha.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND