Umutoza wa AS Kigali Eric Nshimiyimana nyuma yo gutsinda umukino wa mbere muri uyu mwaka w’imikino AS Kigali yatsinze Marine FC 1-0, yavuze ko nta kibazo afitanye n’ubuyobozi n’ubwo umusaruro utari kuboneka, avuga kandi ko abamwirukana muri AS Kigali atari abayobozi bayo ahubwo ari abivugira kugira ngo bahemberwe ibyo bavuze.
Eric Nshimiyimana avuga ko ameranye neza n'ubuyobozi ibindi ari amagambo
Nyuma y’umusaruro mubi
ikipe y’umujyi wa Kigali yagize mu ntangiriro za shampiyona y’u Rwanda
2019-2020, havuzwe byinshi birimo n’uko Eric Nshimiyimana utoza iyi kipe
ashobora kwirukanwa agasimbuzwa amazina atandukanye yagarukwagaho. Nyuma yo kubona insinzi ya mbere muri
shampiyona Eric yavuze ko bitashoboka ko yava muri AS Kigali kuko mu mupira w’amaguru
habaho ibihe bibi ndetse n’ibyiza ikindi kandi avuga ko gusezererwa bibayeho
bitaba uko buri wese abitekereza kubera ko afite amasezerano y’imyaka ibiri
muri AS Kigali.
Nta muyobozi numwe muri As
Kigali wigeze utangaza ko Eric Nshimiyimana ashobora kwirukanwa, ariko burya
abanyarwanda baciye umugani ugira uti” Nyiri amaso yerekwa bicye ibindi
akirebera”, ibyari biri kuba muri As Kigali buri wese ukurikira umupira w’amaguru
akanashishoza yarabibonaga ko ubuyobozi bw’iyi kipe butishimye nyuma yo kumara
imikino ine yose nta ntsinzi n’imwe.
AS Kigali ni ikipe yashoye
akayabo k’amafaranga yubaka ikipe, igura abakinnyi batandukanye barimo kapiteni
w’iyi kipe Haruna Niyonzima, Ndayishimiye Eric Bakame, Martel, Patrick Essombe
n’abandi banazana umutoza Eric Nshimiyimana. Intego za AS Kigali muri uyu mwaka
zari ebyiri, ariko ubu tuvugana hasigaye imwe. Intego ya mbere kwari ukugera mu
matsinda mu mikino nyafrika ibyo ntibabigezeho kuko bakuwemo ku ijonjora rya
kabiri. Intego ya Kabiri ni ugutwara igikombe cya shampiyona mu Rwanda.
Nyuma y’imbaraga zose
ubuyobozi bw’iyi kipe bwatanze buyubaka, ikigaragara ni uko butakwihanganira
umusaruro mucye wayigaragaramo. Byavuzwe kenshi ko umusaruro nukomeza kubura
Eric ashobora kwirukanwa ikipe igahabwa Kasambungo Andre utoza Leopard yo muri
Kenya. Gusa ari Eric ubwe yatangaje byinshi ku bimaze iminsi bimuvugwaho.
Yagize ati” Ubundi nta
kibazo kigoye gihari kuko imibanire yange n’ubuyobozi ni myiza uretse ibyo
twumva mu bitangazamakuru gusa ariko ubundi imibanire yange n’ubuyobozi ni
Contract, ubu si nkabyabindi bya kera nubwo naba mfite umusaruro mubi, ubu turagenda tukicara tukareba ese contract isaba
iki? Ntekereza ko mu mupira w’amaguru bibaho kuko umuntu aragenda akicara
akivugira ibintu kuko ariko kazi ahemberwa, ni ibintu bitashira mu bantu ariko
nge nta kibazo mfitanye na komite ndimo ndakora akazi naho ibindi ni amagambo.
Wenda biravugwa kugira ngo abayobozi bakanguke, ariko ntabwo ari AS Kigali ya
mbere ifite umusaruro mubi hano mu Rwanda, ikipe irubakwa bisaba umwanya kugira
ngo itange umusaruro ntimugire ngo Eric ndi umu magician ngo mpite nza ntanga umusaruro,
bisaba kubanza kubaka uburyo bw’imikinire bwanyu kugira ngo habeho uguhozaho mu
mitsindire”.
Kuri ubu AS Kigali yicaye
ku mwanya wa Cyenda aho ifite amanota atandatu mu mikino itanu imaze gukina,
yatsinze umukino umwe, itsindwa umukino umwe, inganya indi mikino itatu.
Ku munsi wa Gatandatu wa
shampiyona As Kigali izajya i Muhanga gukina na AS Muhanga ku wa gatatu w’icyumweru
gitaha.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO