RFL
Kigali

Nta hantu ndabona imipangire ya shampiyona nk’iyo mu Rwanda ku isi-Yves Rwasamanzi

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/10/2019 10:22
0


Ku munsi wa Gatanu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya Marine Fc yatsinzwe na AS Kigali igitego 1-0, byatumye Marine Fc itsindwa umukino wa gatatu mu mikino itanu imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino. Yves Rwasamanzi utoza wa Marine Fc yavuze ko kubera uburyo shampiyona ipanze gutsinda biba ari amahirwe.




Yves Rwasamanzi avuga ko uburyo imikino ya shampiyona ipanze bigoye cyane

Intangiriro za shampiyona ku ikipe ya Marine FC ntabwo ari nziza nk'uko imibare iri kubigaragaza, kuko mu mikino itanu ya shampiyona iyi kipe imaze gukina imaze gutsinda umukino umwe, inganya undi ubundi itatu yose irayitsindwa, kuri ubu ikaba ifite amanota 4, ikaba iri ku mwanya wa 11 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Marine Fc ni ikipe igizwe n’abakinnyi bakiri bato bafite impano yo gukina umupira w’amaguru, ikina umupira mwiza wo guhererekanya mu kibuga hagati ariko kurangiriza mu izamu amahirwe babona nabyo bikaba ikibazo, gusa ariko umutoza w’iyi kipe Yves Rwasamanzi asanga ikibazo cy’ingutu ahuriyeho n’andi makipe yose akina icyiciro cya mbere mu Rwanda ari uburyo shampiyona ipanze, kuko ngo yegeranye cyane kuri we asanga nta handi biba ku isi uretse mu Rwanda gusa.

Yagize ati” Gukina hagati mu cyumweru ndetse no muri weekend biratugora ndetse n’amakipe yacu, twe dufite ijambo mu gutegura ingengabihe ya shampiyona ntitwayitegura gutya, kuko usanga iyo bategura hari byinshi birengagiza cyane nko ku bakinnyi ndetse n’abatoza, nta n’ahandi  hantu ndabibona ku isi uretse mu Rwanda gusa, ariko kubera ko abayobozi bacu babyemera, ntabwo ari abatekinisiye ariko twe nk’abatekinisiye biratuvuna cyane, ushobora kugira amahirwe ukazitsinda ariko kenshi imvune ziba nyinshi cyane, kuko biravunanye cyane gukina shampiyona gutya”.


Marine FC ntiyatangiye neza umwaka w'imikino wa 2019-2020

Si umutoza Yves Rwasamanzi winubiye imipangire ya shampiyona kuko n’abandi batoza b’amakipe yose mu Rwanda bavuga ko bigoye cyane gukina shampiyona mu buryo bayikinamo kuko imvune z’abakinnyi zizaba nyinshi cyane.

Ku wa kabiri w’icyumweru gitaha mu karere ka Rubavu, ikipe ya Marine Fc izakira ikipe ya Bugesera, ku munsi wa gatandatu w’imikino muri shampiyona y’u Rwanda. Umukino Rwasamanzi Yves yavuze ko bagiye kuwitegura neza kugira ngo bazawubonemo intsinzi.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND