Ku munsi wa Gatanu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya Marine Fc yatsinzwe na AS Kigali igitego 1-0, byatumye Marine Fc itsindwa umukino wa gatatu mu mikino itanu imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino. Yves Rwasamanzi utoza wa Marine Fc yavuze ko kubera uburyo shampiyona ipanze gutsinda biba ari amahirwe.
Yves Rwasamanzi avuga ko uburyo imikino ya shampiyona ipanze bigoye cyane
Intangiriro za shampiyona
ku ikipe ya Marine FC ntabwo ari nziza nk'uko imibare iri kubigaragaza, kuko mu
mikino itanu ya shampiyona iyi kipe imaze gukina imaze gutsinda umukino umwe,
inganya undi ubundi itatu yose irayitsindwa, kuri ubu ikaba ifite amanota 4,
ikaba iri ku mwanya wa 11 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Marine Fc ni ikipe igizwe
n’abakinnyi bakiri bato bafite impano yo gukina umupira w’amaguru, ikina
umupira mwiza wo guhererekanya mu kibuga hagati ariko kurangiriza mu izamu
amahirwe babona nabyo bikaba ikibazo, gusa ariko umutoza w’iyi kipe Yves
Rwasamanzi asanga ikibazo cy’ingutu ahuriyeho n’andi makipe yose akina icyiciro
cya mbere mu Rwanda ari uburyo shampiyona ipanze, kuko ngo yegeranye cyane kuri
we asanga nta handi biba ku isi uretse mu Rwanda gusa.
Yagize ati” Gukina hagati
mu cyumweru ndetse no muri weekend biratugora ndetse n’amakipe yacu, twe dufite
ijambo mu gutegura ingengabihe ya shampiyona ntitwayitegura gutya, kuko usanga
iyo bategura hari byinshi birengagiza cyane nko ku bakinnyi ndetse n’abatoza,
nta n’ahandi hantu ndabibona ku isi
uretse mu Rwanda gusa, ariko kubera ko abayobozi bacu babyemera, ntabwo ari
abatekinisiye ariko twe nk’abatekinisiye biratuvuna cyane, ushobora kugira
amahirwe ukazitsinda ariko kenshi imvune ziba nyinshi cyane, kuko biravunanye
cyane gukina shampiyona gutya”.
Si umutoza Yves Rwasamanzi
winubiye imipangire ya shampiyona kuko n’abandi batoza b’amakipe yose mu Rwanda
bavuga ko bigoye cyane gukina shampiyona mu buryo bayikinamo kuko imvune z’abakinnyi
zizaba nyinshi cyane.
Ku wa kabiri w’icyumweru
gitaha mu karere ka Rubavu, ikipe ya Marine Fc izakira ikipe ya Bugesera, ku
munsi wa gatandatu w’imikino muri shampiyona y’u Rwanda. Umukino Rwasamanzi
Yves yavuze ko bagiye kuwitegura neza kugira ngo bazawubonemo intsinzi.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO