RFL
Kigali

Mac Classic yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ’Turn Up’ yakozwe na Musaza wa Young Grace-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/10/2019 10:18
0


Umwe mu bahanzi akaba n’umu Dj, Mac Classic yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ’Turn Up’ igaragaramo abakobwa babyina imbyino zidasanzwe. Amashuho yayo yakozwe na musaza wa Young Grace, King Philosoph.



Mbere y’uko iyi ndirimbo nyir'izina ijya hanze babanje gusohora amashusho y'uko byari bimeze mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo yose, (Behind The Scene). Ni amashusho yavugishije benshi kubera uburyo abakinnyemo bitwaye mu mbyino. Ibi byaje bikurikirwa n’amashusho yayo nyir'izina Mac aherutse gusohora.


Mac avuga ko kwinjira muri muzika kwe byahoze mu ndoto ze bityo ko adateze kuzawuvamo uko yiboneye. Yagize ati” Ninjiye muri muzika kandi sinifuza kuba nasubira inyuma ni yo mpamvu nashyizemo imbaraga zose zishoboka kugira ngo ndebe ko natanga umusanzu wanjye mu kuzamura umuziki Nyarwanda no guharanira kugeza umuziki wanjye kure hashoboka.

Muzika ndayikunda cyane kuko kuva kera numvaga nzaba umuhanzi nkubaka ibyo nabonaga bitagenda, uyu ni wo mwanya rero kandi nizeye ntashidikanya ko byose bishoboka kandi nzabigeraho”. Iyi ndirimbo Turn Up amajwi yayo yakozwe na Made Beat amashusho akorwa na King Philosoph mu gihe indirimbo yanditswe na Mac Classic afatanyije na Hila.

REBA HANO INDIRIMBO TURN UP YA MAC CLASSIC


Umwanditsi: Kwizera Jean de Dieu-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND