RFL
Kigali

Rubavu: Habereye imikino itandukanye yahuje abana bari munsi y'imyaka 13 hagaragara impano zikwiye gushyigikirwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/10/2019 20:09
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2019 mu karere ka Rubavu habereye imikino itandukanye yahuje abana bari musi imyaka 13 y'amavuko. Muri iyi mikino yatangiye bitinze kubera imvura hagaragayemo impano zimomeye zikwiye gushyigikirwa.



Ubusanzwe iyi mikino yagombaga gutangira saa tatu zuzuye, gusa kubera imvura yazindukiye ku muryango mu karere ka Rubavu kimwe n'ahandi mu gihugu byatumye iyi mikino itinda ho gato itangira saa yine zuzuye (10H00'). 

Iyi mikino yahuje abana baturutse mu mirenge cumi n'ibiri (12) igize akarere ka Rubavu aho babanje guhatanira mu mirenge yabo nyuma yo guhatana mu mirenge, hagiye hagasigara ikipe imwe muri buri murenge ariyo yahujwe kuri uyu wa Gatandatu.


Mu kiganiro na Inyarwanda.com Nayirarora Elias umuyobozi ushinzwe Tekenike muri iyi mikino mu mashuri abanza yakomoje ku mvura yababereye imbogamizi gusa ashimangira ko bitari kuba urwitwazo ku makipe amwe n'amwe yabuze ku kibuga avuga ko akarere kagomba kubaza abayobozi b'aya makipe impamvu kandi bakihanangirizwa.

Yakomeje ashimira ababashije kuhagera ndetse anabasaba gushyiramo imbaraga zose mu buryo bwo kubaka umupira w'abana bato. Yagize ati" Ni byo imvura yadutengushye, imvura yahereye mu gitondo kare kare ku buryo kubona inzira ngo tuze gukina byagoranye gusa twabikoze ariko urabona byagenze neza na cyane ko imvura itamaze amasaha menshi.

Yakomeje agira ati "Hari amakipe yabuze kandi ntiyatanga n'impamvu kandi ntibyumvikana, twatanze gahunda kare tubabwira aho bazakinira itariki n'isaha bamwe babyubahirije abandi banga kuza.Impamvu yakagombye kumenyekana kuko twabivuze kare. Aha rero twari dufite impano zitandukanye abana bakinnye Mini Volley Ball batari bamenyereye ariko bayisobanuriwe ndetse banayikina neza kandi twizeye ko mu cyiciro kizakurikira bazaba bamaze kuyimenya neza".


Mu buryo bwo kwita kuri izi mpano z'aba bana bakiri bato Elias yavuze ko bazafata imyirondoro yabo ku buryo kubitaho bizoroha na cyane ko bakiri bato kandi bagaragaza impano zikwiye kwitabwaho. Uyu munsi hakinwe kimwe cya kabiri muri iyi mikino aho biteganyijwe ko tariki 2 Ugushyingo 2019 hazakinwa imikino ya nyuma y'iyi mikino.


INKURU: Kwizera Jean de Dieu-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND