RFL
Kigali

"Parte After Parte" yari intero n'inyikirozo muri White Club Silent Disco ya kabiri

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:26/10/2019 15:41
0

Indirimbo y’umugande Big Trill yitwa “Parte After Parte” yacuranzwe bishyira kera mu gitaramo ngaruka kwezi cya White Club Silent Disco cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.



Mu rwego rwo guherekeza ukwezi k’Ukwakira mu byishimo, abakunda ibirori bose bo muri Kigali berekeje kuri White Club ahabereye igitaramo cya kabiri cya Silent Disco kiba rimwe mu kwezi.

Ibitaramo bya Silent Disco bimaze gukundwa na benshi aho abantu biyumvira umuziki bambaye ecouteur ndetse buri umwe agahitamo umu-DJ umuryohereza muri batatu baba bari gucuranga.

Muri White Club Silent Disco ya kabiri hari aba DJs 10 barimo Dj Miller, DJ Fabiola, DJ Sisquo, Selecta Copain, DJ Ira, DJ FYO, DJ Warrior, DJ Fla na DJ Fidelo, bacuranze ijoro ryose mu ruvange rw’indirimbo ziryoheye ugutwi mu njyana zitandukanye.

Iyo wageragezaga guhindura umurongo uri kumviraho, indirimbo “Party After Party” ya Big Trill wo muri Uganda, yagarukaga kenshi cyane kuko nta n’umwe utayicuranze ndetse inshuro nyinshi. Indi ndirimbo yacuranzwe cyane bigaragara ko ikunzwe na benshi ni “Yope” ya Innoss’B na Diamond Platnumz.

Ubwitabire bwo ku kigero cyo hejuru n’ubwo imvura yari yaguye bwagaragaje ko White Club Silent Disco imaze kuba ubukombe n’ubwo nta gihe kinini imaze itangiye. Ikindi gitaramo kizaba ku wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi gutaha k’Ugushyingo.

Muri White Club niho hantu haba amafunguro y’ubwoko bwose kandi ku giciro cyiza. Biyemeje kuticisha irungu abakiriya babo  aho buri wa Gatatu haba hari Karaoke abaririmbyi barimo Momo baririmba indirimbo zakunzwe na benshi.

Ku wa Gatandatu haba hari umuziki w’umwimerere icurangwa na Band y’abarundi ndetse bakerekana imikino yo muri shampiyona zikomeye zo ku mugabane w’u Burayi.

Akarusho utasanga ahandi ni uko umukiriya wabo ufite ikinyabiziga kandi yanyoye inzoga bamuha umushoferi umugeza aho ataha kandi ntibamwishyuze. 

Abitabiriye White Club Silent Disco bari benshi kandi bizihiwe bidasanzwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND